pol-2.png

Umupolisi avugwaho kwaka umushoferi 3000 RWF amuhora ipine y’ubwiteganyirize ishaje

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’igihugu igiye gukurikirana umupolisi ukorera mu karere ka Rusizi ukekwaho kurya ruswa y’amafaranga 3000 RWF yasabye umushoferi ngo kuko yari afite ipine y’ubwiteganyirize (reserve) ishaje.

Aya makuru yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Mutarama 2020 na Alfred Ntakirutimana. Abicishije ku rubuga rwa Twitter, Ntakirutimana yagize ati: “ Mu muhanda Bugarama-Kamembe Rusizi aho bita ku Matafari hari abapolisi 2, umwe muremure …, wambaye ya ‘jule’ y’icyatsi, asabye ruswa ya 3000 ngo ipine ya ‘reserve’ irashaje bari muri Gashonga…”

Mu bamenyeshwaga aya makuru harimo na polisi y’igihugu, yamaze kumusubiza ko igiye gukurikirana iki kibazo.

“Mwaramutse Ntakirutimana, murakoze gutanga amakuru, tugiye kubikurikirana.” Polisi y’Igihugu.

pol-2.png

Ruswa mu nzego z’umutekano cyane kuri polisi ikorera mu muhanda ndetse n’inzego z’ubutabera iri mu bibazo bihangayikishije igihugu kuko ahanini kumva amakuru y’abapolisi bafashwe bariye ruswa biba gake kandi bigaragara ko ari benshi bayakira. Ruswa igaragara mu bizamini byo gushaka impushya zo gutwara ibinyabiziga no mu makosa abatwazi bakorera mu muhanda.

Raporo ya Rwanda Bribery Index 2019 yashyizwe ahagaragara n’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, ishami ry’u Rwanda (Transparent International Rwanda) ivuga ku kibazo cya ruswa mu Rwanda, yayishyize na none ku isonga mu kurya ruswa ku kigero cy’9.07%. Mu 2018, polisi yo mu muhanda na bwo yari ku isonga ku rugero rwa 12.29 %.

Nk’uko bigagara muri izi raporo zombi, ruswa muri polisi yo mu muhanda yaragabanyutse gusa haracyari ikibazo cyo guhishira abayirya n’abayitanga. Gusa iki kibazo ntikiri kuri polisi yo mu muhanda gusa kuko hari izindi nzego nk’Urwego rw’Ubugenzacyaha, ibigo by’imyuga n’ubumenyingiro (TVETs), inzego z’ibanze, Urwego rw’Igihugu ngenzuramikorere, RURA, ubushinjacyaha ndetse n’izindi zagaragajwe muri raporo.

Ikibazo cya ruswa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakigarutseho, ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abayobozi bashya mu nzego z’ubutabera tariki ya 6 Ukuboza 2019. Yasabye inzego z’ubutabera kugira ngo batange urugero rwiza ku Banyarwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *