Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Gambia, Alpha Jallow yasinyiye ikipe ya Menemen Sport yo muri Turukiya nyuma iyi kipe isesa amasezerano umunsi utararangira imaze kumenya ko yamwitiranyije.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Africa Feeds avuga ko Alpha Jallow wari ugiye gukinira ikipe ikomeye mu buzima bwe kandi yo ku mugabane w’Uburayi yasinye amasezerano tariki ya 8 Nyakanga 2019.
Alpha Jallow yari yasinye na Menemen Spor FC avuye mu ikipe ya Gd Alconchetense iri mu kiciro cya gatatu muri Portugal, hamwe n’umunya Côte d’Ivoire witwa Ibrahim Sangale wakiniraga indi kipe muri Turukiya.
Mu itangazo Menemen Spor bari bashyize ahagaragara, aba basore bombi bari bagiye gutangira kwambara umuhondo n’ubururu, amabara y’imyenda iyi kipe yambara.
“Rutahizamu Alpha Jallow na Ibrahim Sangale bemeye gusimyira Memenenspor. Uyu mwaka w’imikino baratangira kwambara umuhondo n’ubururu.” Itangazo rya Menemen Spor FC.
Abayobozi b’iyi kipe basubiye mu byangombwa bya Alpha, bareba n’amashusho agaragaza uko umukinnyi yitwaraga mu kibuga basanga atari we. Amashusho barebye ni aya Lamin Jallow ukinira ikipe ya Union Sportiva Salernitana 1919 iri mu cyiciro cya kabiri mu Butaliyani, kandi ni we bashakaga. Nyuma yo kumenya ko bibeshye, bahise basesa amasezerano, Alpha Jallow arasezererwa.

Lamin Jallow amaze kumenya iby’aya makuru, yateye akanyabugabo Alpha Jallow, ati: “Nakwifuza ko bari kuguha amahirwe.”
Umukinnyi uzwi wasinyiye ikipe amasezerano akamaramo igihe gito ni Thiago Silva wongejwe imyaka itanu muri AC Milan mu Butaliyani, yubahirizwa iminsi 12 gusa. Aya masezerano mashya yayasinye tariki ya 2 Nyakanga 2012, tariki ya 14 Nyakanga 2012 yemera gukinira Paris Saint Germain mu Bufaransa.


