DALL·E 2025-02-14 10.45.57 - A historical scene depicting ancient Romans celebrating Lupercalia, a pagan festival associated with fertility and love. The image shows Roman men dre

Inkomoko y’Umunsi wa Saint Valentin n’Imyemerere y’Ubusambanyi bw’Abaroma

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 14 Gashyantare ni umunsi wa Saint Valentin uzwi nk’uw’abakundana. Ukomoka ku migenzo ya Kiliziya Gatolika, ariko mbere yaho, wari ushingiye ku myemerere y’Abaroma ba kera, aho bizihizaga ibirori bya Lupercalia iminsi mikuru yari ifitanye isano n’ubusambanyi n’imihango y’idini gakondo.

Lupercalia: Ibirori byari bifitanye isano n’ubusambanyi

Kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 15 Gashyantare, Abaroma ba kera bizihizaga Lupercalia, umunsi wahuzaga imihango yo gusaba imbaraga zo kubyara n’imyidagaduro irimo ubusambanyi bukabije.

Mu gihe cy’iyo minsi mikuru, abagabo bambikwaga impu z’ihene, bakiruka bakubita abagore izo mpu, kuko byizerwaga ko bizabongerera amahirwe yo gusama. Byari ibirori byatangizwaga n’igitambo cy’amatungo, hagakurikiraho umuhango wo gutoranya abakobwa bagombaga kuryamana n’abagabo babo batoranyijwe muri ibyo birori.

Kiliziya Gatolika ntiyishimiye iyo migenzo y’ubusambanyi no gusabira abantu imbaraga z’igitsina gabo, ni yo mpamvu Papa Gelasius I, mu kinyejana cya 5, yayihagaritse maze ashyiraho tariki ya 14 Gashyantare nk’umunsi wa Mutagatifu Valentin.

Mutagatifu Valentin: Umupadiri waharaniye urukundo rutagatifu

Uyu munsi wahawe izina rya Saint Valentin mu cyubahiro cy’umupadiri witwaga Valentin, wabayeho mu kinyejana cya 3 muri Roma. Inkuru zivuga ko Yafashwe agafungwa n’Umwami Claudius II, kuko yashyingiraga abakundanye mu ibanga mu gihe byari bibujijwe.

Claudius II yari yaraciye gushyingiranwa, kuko yifuzaga ko abasore bajya ku rugamba badatekereza ku miryango. Valentin rero yakoze ibi mu ibanga, ariko biza kumenyekana maze arafatwa, arafungwa, hanyuma akatirwa urwo gupfa. Bivugwa ko mbere y’uko yicwa, yanditse urwandiko rusinyweho ngo “Uwawe Valentin”, ari na ho inkomoko y’iyo mvugo ikoreshwa n’abakundana yaturutse.

Saint Valentin n’uyu munsi

Nyuma y’imyaka, Kiliziya yamugize mutagatifu, maze umunsi wa Saint Valentin ugirwa uw’abakundana n’urukundo rusangiye ubudahemuka. Uyu munsi wizihizwa ku isi hose, aho abantu bagaragaza urukundo bahana impano nk’indabo, amakarita, n’ubundi butumwa bw’urukundo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *