screenshot_20250214_225149_gallery-fd199

Aziz Ki yambitse impeta Hamisa Mobetto

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu wa Young Africans, Aziz Ki, yizihije umunsi w’abakundana, St Valentin, mu buryo bwihariye, aho yemeje urukundo rwe na Hamisa Mobetto amwambika impeta y’urukundo.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukinnyi w’imyaka 29 ukomoka muri Burkina Faso yasangije abamukurikira amashusho y’iki gikorwa cyabereye i Dubai, aho yasabye Mobetto ko azamubera umugore.

Mu butumwa bwe, Aziz Ki yagize ati: “Nk’umukinnyi wa ruhago, ubuzima bwanjye busaba gufata ibyemezo bikomeye, ariko icyemezo ntigeze nshidikanyaho ni ukuguhitamo.”

Urukundo rw’aba bombi rwari rumaze igihe ruvugwa, ariko ntibigeze berura. Gusa kuva mu mpera z’umwaka ushize, batangiye kugaragaza umubano wabo, aho bagiriye ibihe byiza i Dubai.

Iyi nkuru yemeje bidasubirwaho ko Hamisa Mobetto, uzwi cyane mu myidagaduro, ari we mukunzi wa Aziz Ki, ndetse bombi bashimangiye ko inzozi zabo zabaye impamo.1003685079 38e5a screenshot 20250214 225149 gallery fd199 screenshot 20250214 225157 gallery 0d13f

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *