Kagame yaganiriye na Perezida Daniel Chapo

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025, yahuye anagirana ibiganiro na Perezida mushya wa Mozambique, Daniel Chapo. Abakuru b’igihugu byombi bahuriye i Addis Ababa mu murwa mukuru wa Ethiopia, aho bari bitabiriye inama ya 38 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ibiro by’Umukuru w’igihugugu, Village Urugwiro, byatangaje […]
M23 yasabye ingabo z’u Burundi guhita ziva ku butaka bwa RDCÂ

Umutwe wa M23 wasabye ingabo z’u Burundi kuva byihuse ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko ziri muri iki gihugu mu buryo budakwiye. Ingabo z’u Burundi zabisabwe n’umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025. Byari nyuma y’uko uriya mutwe ku […]
Perezida Kagame yaganiriye na PM Abiy Ahmed wa Ethiopia

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yahuye anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed. Bombi bahuriye i Addis Ababa muri Ethiopia, aho Umukuru w’Igihugu yari yitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Iyi nama ya 38 ya AU yasize Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Cheikh AI- Ghazouani, aashyikirije Perezida João Lourenço […]
Gen Muhoozi yemeje ko UPDF igiye gufata umwe mu mijyi yo muri RDC

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu bateganya kwigarurira Umujyi wa Bunia wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bunia isanzwe ari umurwa mukuru w’Intara ya Ituri. Gen Muhoozi yatangaje umugambi wo gufata uyu mujyi, nyuma yo kugaragaza ko urimo gukorerwamo ubwicanyi buri kwibasira abaturage bo mu […]
Gen. Makenga yasuye ku ikosi abasirikare ba FARDC bishyikirije M23

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa M23, Général-Major Sultani Makenga, ku wa Kane yasuye abasirikare bo mu ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi gushize bishyikirije uriya mutwe. Mu mpera za Mutarama 2025 ni bwo aba basirikare bishyikirije M23 bari bahanganye na yo mu mirwano, nyuma yo kubaha igihe ntarengwa cyo kuba […]
Turakennye, ariko nibigera ku burenganzira bwo kubaho ntihazagire uwibeshya: Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose mu guharanira uburenganzira bwarwo bwo kubaho, rutitaye ku kuba ari rutoya cyangwa rukennye. Umukuru w’Igihugu yabitangaje i Addis Ababa muri Ethiopia, aho ku wa Gatanu yitabiriye inama ya 38 isanzwe y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ni inama yabaye […]
Minisitiri Marizamunda yanyomoje Tshisekedi bahuriye i Münich

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yatangaje ko u Rwanda rutigeze rutera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ko nta na gahunda yo kubikora rufite, bitandukanye n’ibimaze igihe bitangazwa na Leta ya Congo. Marizamunda yabitangarije i Münich mu Budage, aho ku wa Gatanu yitabiriye inama mpuzamahanga yigaga ku mutekano. Ni inama yahuriyemo n’abarimo Perezida Félix […]
Aziz Ki yambitse impeta Hamisa Mobetto

Rutahizamu wa Young Africans, Aziz Ki, yizihije umunsi w’abakundana, St Valentin, mu buryo bwihariye, aho yemeje urukundo rwe na Hamisa Mobetto amwambika impeta y’urukundo. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukinnyi w’imyaka 29 ukomoka muri Burkina Faso yasangije abamukurikira amashusho y’iki gikorwa cyabereye i Dubai, aho yasabye Mobetto ko azamubera umugore. Mu butumwa bwe, Aziz Ki […]