Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose mu guharanira uburenganzira bwarwo bwo kubaho, rutitaye ku kuba ari rutoya cyangwa rukennye.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje i Addis Ababa muri Ethiopia, aho ku wa Gatanu yitabiriye inama ya 38 isanzwe y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Ni inama yabaye mu gihe u Rwanda rumaze iminsi rwotswa igitutu n’ibihugu bitandukanye birushinja kuba rufite akaboko mu ntambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ingabo z’iki gihugu kuva mu Ugushyingo 2021 ziri mu ntambara n’umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko imijyi ya Goma na Bukavu.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko iyo gushyira ibirego by’u Rwanda biza kuba hari icyo byatanga, ibibazo byo muri Congo Kinshasa byakabaye byarakemutse kera.
Ati: “Iyo umukino wo gushyiranaho ibirego, imbwirirwaruhame nziza, ibinyoma no kutagira isoni biza kuba ari igisubizo cy’ikibazo, cyakabaye cyararangiye kera cyane. Ntabwo twakabaye tugifite iki kibazo. Dufite abantu babeshya nta n’impamvu.”
Perezida Paul Kagame yongeye kugaruka ku kibazo cy’umutwe wa FDLR, agaragaza ko atumva impamvu abantu bakomeje kutagiha agaciro.
Ati: “Ni gute FDLR itaba mu ntekerezo z’abantu bamwe? Cyangwa kubera iki ikerenswa? Iyo uyikerensheje, uba ukerensheje amateka yanjye; bityo sinshobora kubyemera ntitaye ku wo uri we.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati: “Nta muntu n’umwe muri iki cyumba ndi gusaba kungirira impuhwe cyangwa kumpa uruhushya rwo kubaho cyangwa urwo kugira ngo abaturage banjye babeho. Ntawe rwose. Nzabaho uko mbyumva.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko iyo yumvise abantu bikoreza u Rwanda ibibazo bya RDC bituma yibaza uruhare iki gihugu gifite mu gukemura ibibazo byacyo, agaragaza ko RDC ari nini cyane ku buryo u Rwanda rwayikorezwa.
Ati: “Ni gute Congo itekereza ko ibibazo byayo byose bituruka hanze yayo? U Rwanda ntaho rihuriye n’ibibazo bya Congo. Dufite ibibazo byacu byo guhangana na byo. Congo ni nini cyane ku buryo u Rwanda rwayiheka.”
Yunzemo ati: “Nk’uko nabibabwiye, turi agahugu gato, gakennye; ariko nibigera ku burenganzira bwo kubaho; ntimugakore amakosa. Sindi gusaba, kandi nta n’umwe nzasaba.”


