659443ebc753b45dab239a10_Militaires burundais en tenue des FARDC (1)

M23 yasabye ingabo z’u Burundi guhita ziva ku butaka bwa RDC 

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 wasabye ingabo z’u Burundi kuva byihuse ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko ziri muri iki gihugu mu buryo budakwiye.

Ingabo z’u Burundi zabisabwe n’umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025.

Byari nyuma y’uko uriya mutwe ku wa Gatanu wigaruriye uduce dutandukanye two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo turimo umujyi wa Bukavu n’ikibuga cy’indege cya Kavumu, nyuma yo kuhirukana ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa zirimo n’iz’Abarundi.

Kuri ubu amakuru avuga ko nyuma y’ifatwa rya Bukavu Ingabo zirimo iz’Abarundi zahise zihungira mu bice bitandukanye, birimo Umujyi wa Uvira no mu bindi bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo.

M23 mu itangazo ry’umuvugizi wayo yasabye izi ngabo gusubira mu gihugu cyazo.

Iti: “AFC/M23 irasaba nanone ingabo z’u Burundi guhita ziva ku butaka bwa Congo, by’umwihariko mu duce twa Nkomo, Nyangenzi, ikibaya cya Ruzizi no mu nkengero zaho. Kuba ziburiho ntibikwiye, bityo zikwiye gusubira iwabo mu Burundi.”

M23 yunzemo ko ibikorwa bya gisirikare Ingabo z’u Burundi zakoreye muri RDC byaranzwe n’ubwicanyi bushingiye ku bwoko, ndetse binateza ibibazo abaturage b’abanye-Congo.

M23 ivuga ko ari itegeko ko ingabo z’u Burundi ziva ku butaka bwa RDC.

Usibye ubwicanyi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Lt Col Willy Ngoma, yashinje ingabo z’u Burundi n’iza RDC gukorera ubusahuzi mu mujyi wa Bukavu ndetse no gusenya ibikorwa bitandukanye biwubarizwamo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *