Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025, yahuye anagirana ibiganiro na Perezida mushya wa Mozambique, Daniel Chapo.
Abakuru b’igihugu byombi bahuriye i Addis Ababa mu murwa mukuru wa Ethiopia, aho bari bitabiriye inama ya 38 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Ibiro by’Umukuru w’igihugugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro bya ba Perezida Paul Kagame na Chapo byibanze ku kwibukiranya umubano ukomeye usanzwe hagati y’u Rwanda na Mozambique, ndetse banaganira uburyo bakomeza “kwagura no gushimangira umubano ubyara inyungu.”
Umubano w’u Rwanda na Mozambique wifashe neza aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubutabera n’izindi.
U Rwanda by’umwihariko ni rwo ruri ku isonga mu gutsinsura ibyihebe byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya kiriya gihugu, nyuma yo kucyoherezamo ingabo n’abapolisi bo kukigaruramo amahoro kuva muri Nyakanga 2021.


