Gj41CfmWkAAZpnD

M23 ikomeje kugaragara i Bukavu mu gihe FARDC yigambaga kuhagaruka

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru mu gitondo, mu Mujyi wa Bukavu rwagati no mu nkengero zaho hagaragaye imirongo miremire y’abarwanyi ba M23, bari kohereza mu bice bitandukanye mu gihe FARDC yari yigambye kugaruka muri uyu Mujyi nyuma yo kuhava Kwa M23.

Umunyamakuru w’Umunyekongo utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye BBC ati: “Muri iki gitondo nanjye nababonye, imirongo yabo ni miremire, gusa aho nababonye sinakwemeza neza niba barimo binjira mu mujyi cyangwa se barimo bawusohokamo.”

Amashusho menshi yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yafashwe n’abaturage bavuga ko ibyo barimo kubona ari imirongo miremire y’abarwanyi ba M23 bagendaga mu Mujyi wa Bukavu.

Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru, humvikanye amasasu menshi ahantu hatandukanye muri Bukavu, nk’uko abahatuye babivuga.

Bivugwa ko muri uyu mujyi hari ikibazo cy’intwaro nyinshi mu basivile, bivuye ahanini kuri Wazalendo, imitwe y’abasivile yahawe intwaro na leta ngo ifashe ingabo kurwanya M23.

Bukavu kandi yaranzwe n’ibikorwa by’ubusahuzi ku wa Gatandatu, byakomeje no mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru mu duce tumwe na tumwe.

Mu kanya kwashize Umuvugizi wa M23, Lt. Col. Willy Ngoma, yashize kuri X amashusho y’abarwanyi ba M23 bifotereza muri round point yo mu Mujyi wa Bukavu rwagati yongeraho amagambo agira ATI:” Ubu noneho abaturage ba Bukavu bahumeka umwuka w’impinduramatwara, umwuka wo kubohorwa, umwuka w’ubwisanzure.”

Lt. Col. Willy Ngoma yongeyeho ko ARC/M23 Ari igisirikare cy’abaturage.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *