_20250216_214509

Sonia Rolland ababajwe no kurongorwa yaracuze

Sangiza iyi nkuru

Uwitonze Sonia Rolland wamamaye nk’uwabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 yemeje ko agiye kurushinga n’umukunzi we, Guillaume Gabriel mu Ugushyingo 2025.

Mu kiganiro yagiranye na Mesdames Média, uyu munyamideli n’umukinnyi wa filime w’imyaka 43 yagaragaje ibyishimo by’uko agiye kurushinga n’umusore bamaze imyaka 20 baziranye. Ati: “Byamfashe igihe kirekire ngo mvuge yego. Ubu ndumva niteguye, ndakomye, nshoboye kandi ndi mwiza mu maso ye.”

Nubwo yishimiye intambwe yateye mu rukundo, Sonia Rolland yavuze ko afite impungenge z’uko ashobora kutazabyarana n’umukunzi we mushya, kuko yinjiye mu myaka abagore benshi batakibasha gusama. Ati: “Biteye isoni, ariko ndi kugerageza kubyakira.”

Ubukwe bwabo buzabera mu Bufaransa no mu Rwanda, aho igice kimwe cy’ibirori gishobora kubera i Kigali.

Sonia Rolland usanzwe afite abana babiri yabyaranye n’abagabo batandukanye, yahishuye ko nubwo we na Guillaume Gabriel bahisemo kugira ubuzima bwabo bw’urukundo ibanga, bamaranye imyaka myinshi bakundana bucece. Bwa mbere yerekanye uyu mukunzi we mu ruhame ku wa 18 Mutarama 2025, ubwo yari mu Rwanda.

Guillaume Gabriel na we ni umukinnyi wa filime ukomeye mu Bufaransa. We na Sonia Rolland bahuriye muri filime Tropiques Criminels, aho Guillaume yagarutse nyuma y’imyaka irindwi atagaragara muri sinema.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *