Inzego z’umutekano muri Afurika y’Epfo zataye muri yombi Anabela Rungo, nyina wa Chidimma Adetshina, Igisonga cya Mbere cya Miss Universe Nigeria 2024, azira gukoresha ibyangombwa by’ubwenegihugu binyuranyije n’amategeko.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yemeje ko Rungo, ukomoka muri Mozambique, yafashwe tariki 15 Gashyantare 2025 i Cape Town, aho yari yihishe.
Iyo minisiteri ivuga ko ubwenegihugu bwe bwateshejwe agaciro muri Nzeri 2024 nyuma y’iperereza ryagaragaje ko yakuye ibyangombwa mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Chidimma Adetshina yari yitabiriye irushanwa rya Miss South Africa 2024, ariko yaje kuryikuramo nyuma y’amakimbirane ku bwenegihugu bwe. Iperereza ryagaragaje ko nyina ari we wari waramuhesheje ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo mu buryo butemewe, mu gihe se ari Umunyanijeriya.
Nyuma yo kuva muri Miss South Africa, Chidimma yitabiriye Miss Universe Nigeria, aho yabaye Igisonga cya Mbere mu Ugushyingo 2024.


