Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Byiringiro Lague, yatangaje ko yari umufana ukomeye wa Rayon Sports mu buto bwe, ariko aza kuyireka ubwo yajyaga muri APR FC mu 2017.
Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live kuri Isibo TV tariki 16 Gashyantare 2025, yavuze ko APR FC yamuhaye byinshi birimo inzu n’undi mutungo, bituma ayikunda cyane.
Lague yasobanuye amagambo aherutse gutangaza ubwo Police FC yatsindaga Rayon Sports, aho yari yababajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko butigeze bumushaka nk’umukinnyi ahubwo nk’ushinzwe itangazamakuru. Yavuze kandi ko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, ari inshuti ye, kuko ubwo yerekezaga muri Suède, umuvandimwe wa Thadee ari we wamwakiriye.
Byiringiro Lague, wavuye muri Sundsvikens IF yo muri Suède, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC.


