Umutwe wa M23 yasabye imitwe ya Politiki yose itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi kuwiyungamo, mu rwego “kubohora igihugu”.
Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere, yavuze ko “M23/AFC itanze umuhamagaro wo gukunda igihugu ku mbaraga zose za Politiki n’iz’abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zisangiye na yo ibyifuzo by’urugamba rwo kurwana ku tegekonshinga, mu rwego rwo kubohora igihugu.”
M23 yakomeje ivuga ko imiyoborere mibi iri muri RDC, igitugu, ruswa, icyenewabo, kwikubira umutungo w’igihugu ukaba uw’umuryango umwe, ibyaha biterwa inkunga na leta, ibyibasira inyoko muntu ndetse n’ivangura ndetse no gupfobya amoko amwe namwe y’abanye-Congo ari imbogamizi ikomeye cyane ku mahoro, umutekano, kubana mu mahoro ndetse n’iterambere ry’igihugu.
Uyu mutwe mu itangazo ryawo wasabye abarwanya Tshisekedi bose kunga na wo imbaraga mu rugamba rw’iminduramatwara rukomeje mu kubohora abaturage ba Congo “ubutegetsi bw’agatsiko, bw’iterabwoba”, mbere yo gushyiraho ubutegetsi bukora kandi buzashobora kuzahura igihugu.
Mu bo M23 yasabye guhuza na yo imbaraga kandi harimo amatsinda y’abantu bahatirijwe kujya mu buhungiro ndetse n’imiryango y’abanye-Congo baba muri Diaspora yanasabye kugaruka mu gihugu.


