20250220_231759_1740090560

Hamuritswe Robot ikora nk’umuntu

Sangiza iyi nkuru

Abahanga mu by’ikoranabuhanga bamuritse robot ifite imikorere isa n’iy’umuntu, kubera imitsi mpimbano iri munsi y’uruhu rwayo.

Ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Pologne, Clone Robotics, cyasohoye amashusho mashya ya Protoclone, robot yacyo ifite umubiri usa neza n’uw’umuntu ariko itagira isura.

Iyi mashini ifite uburebure bwa metero ebyiri (6 feet), ikaba ifashwe n’imigozi iyimanitse mu kirere mu kigo Clone Robotics ikoreramo.

Mu mashusho yashyizwe kuri internet, Protoclone igaragazwa yinyeganyeza, igenda ititiza amaboko n’amaguru.

Clone Robotics ivuga ko Protoclone ari “androidi ya mbere ku Isi ifite imitsi ikora nk’iy’umuntu”, ifite amagufwa, ingingo, imitsi n’udutsi twayo dufasha kugenda kwa maguru abiri.

Amashusho yayo ashyizwe kuri X (Twitter), abantu bagira ibitekerezo bitandukanye, aho hari abavuga ko ari ikoranabuhanga rikomeye, abandi bagasanga ari ibintu biteye ubwoba. Umwe mu bayibonye yagize ati: “Mushobora kuyishyiraho isura irimo akanyamuneza?”

Ugereranyije na za robots zisanzwe, Protoclone ifite imiterere imeze neza nk’iy’umuntu ndetse n’imigendekere yayo ikaba isa n’iy’inyama n’amaraso.

Clone Robotics ivuga ko iyi robot ifite uburyo burenga 200 bwo kugenda n’ibice 1,000 by’imitsi yihariye ndetse na sensor 500 ziyifasha kumenya aho iri no gukorana n’ibiyikikije.

Ubu Protoclone ikoresha umwuka unyura mu mitsi yayo (pneumatics), ariko igiye kujya ku buryo bushingiye kuri hydraulic, aho izaba ikoresha amavuta.

Ifite moteri ya 500-watt ituma amazi atembera mu mitsi yayo nk’amaraso atembera mu muntu, bituma irushaho kugira imigendekere n’imikorere isa n’iy’umubiri w’umuntu.

Mu gihe robots nyinshi zigikorwa mu buryo bw’amashanyarazi butorohereza ubwigenge bwazo, iyi teknoloji nshya iratanga icyizere cy’ahazaza h’izi mashini zifite imyitwarire nk’iy’abantu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *