Leta y’u Rwanda yatangarije u Burundi ko nta ruhare rugira mu bikorwa byo guhungabanya umutekano wabwo, ibi bikaba bitangajwe nyuma y’aho Perezida Nkurunziza w’iki gihugu avugiye ndetse akanabisubiramo ko u Rwanda rumaze kumugabaho ibitero birenze kimwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent akaba yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 8 Mutarama 2020 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kigali, ubwo yari abajijwe kubyo igihugu cy’u Burundi ndetse na perezida nkuruziza ubwe bagiye bumvikana bavuga ko u Rwanda rugaba ibitero mu Burundi. Bwiza TV yari ihakubereye. REBA Video ubone ikiganiro kirambuye kandi wibuke gukanda kuri Subscribe n’iyo nzogera byegeranye.


