Umwana w’imyaka ibiri yabyarije nyina muri pisine

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Ariel Haynes ukomoka mu Mujyi wa Colorado yatangaje ko umwana we w’umukobwa, Izzy w’imyaka ibiri ari we wamubyaje umwana w’umuhungu, Henry mu bwogero bwabugenewe.

Ariel usanzwe afotora abagore bari kubyara avuga ko umukobwa we Izzy asanzwe abona aho abagore babyara, ikintu cyamworoheye kumubyaza.

Ati ” Ubwanjye maze imyaka itatu mfotora abarimo kubyara. Buri gihe uko nabaga ngiye gufotora, umukobwa wanjye yaranyingingaga ngo tujyane.”

Uyu mugore akomeza agira ati ” Ubwo namubwiraga ko ashobora kubona mushiki we cyangwa musaza we, yarishimye avuga ko yifuza kuzaba ahari. Sinabitinzeho.”

Ariel avuga ko igitekerezo cye cyashyigikiwe n’umubyaza we, amubwira ko igitekerezo cye cya Izzy cyari cyiza.

Ariel w’imyaka 23 akomeza agira ati ” Namubwiye ko hari igihe nzataka ku bw’ububabare ndetse ko hazaba n’amaraso. Nabonye ko ntacyo bimubwiye. Namusabye ko yankorakora ku mugongo mu gihe nzaba ndimo kwibaruka, we ansaba ko yazakira umwana.”

Yemeza ko umubyaza we yerekereye Izzy abasha kumubyaza nk’uko The Sun ibitangaza.

Ku rundi ruhande, benshi mu bagiye batanga ibitekerezo kuri iyi nkuru bavuga ko ari ukubangamira uburenganzira bw’umwana.
Ingingo Ariel avuga ko abona nta kibazo kirimo na mba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *