Ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge hano mu mugi wa Kigali hateguwe igiterane k’ivugabutumwa rizakorwa n’abakozi b’Imana batandukanye bazaba bayobowe na Rev.Pastor Nzabonimpa Canisius umushumba w’itorero rya ADEPR Rwahi mu karere ka Rusizi .
Iki giterane k’ivugabutumwa kizasozwa uyu mukozi w’Imana Rev.Pastor Nzabonimpa Canisius ashyira ku mugaragaro CD y’inyigisho z’amashusho zivuga kugucungurwa kw’abari mw’isi aho abavugabutumwa n’amakorali atandukanye nka Hozianna ,Baraka z’i Nyarugenge na Besarel ya ADEPR Murambi n’abahanzi nka Albert Niyonsaba ,Bikorimana Emmanuel bazataramira abazitabira iki giterane.
Rev.Pastor Nzabonimpa Canisius uteguye iki giterane aganira n’itangazamakuru yavuzeko mbere ya byose ashima Imana yo itajya ihwema ku mwiyereka mu murimo wayo kuko ngo mu gihe cyose amaze akorera Imana yabonye nta gihombo na gito kirimo ndetse akayishimira by’umwihariko urukundo yakunze umuntu ikemera gutanga umwana wayo agapfa kugirango abari mw’isi tubone agakiza kayo.
Uyu mukozi w’Imana yakomeje avugako mu myaka amaze avuga ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo yagiye asabwa n’abakristo ko yajya abaha ibyigisho bye ndetse bigahura nuko nawe ubwe yabihoranaga ku mutima none ubu akaba yumva ko igihe cyo kubishyira mu ngiro gisohoye kuko muri iki giterane k’ivugabutumwa rizamara iminsi itatu kuri ADEPR Nyarugenge ku munsi wa Nyuma ngo hazabamo umuhango ukomeye wo gushyira kumugaragaro inyigisho z’amajwi n’amashusho zivuga ku gucungurwa kw’abari mw’isi.

Iki kigisho kivuga ku Gucungurwa kw’abari mw’isi kigizwe n’ibi bice byingenzi -Gusobanura uburyo icyaha n’urupfu byinjiye mw’isi,Isezerano ryo gutanga umucunguzi uburyo ryari ryarahanuwe n’abahanuzi ba kera n’ibimenyetso byagaragazaga ko abatuye isi bazahabwa umucunguzi ,Amagambo arindwi Yesu yavugiye ku musaraba n’ibitangaza byabaye amaze gupfa.
Rev.Pastor Nzabonimmpa Canisius muri iki giterane ntazaba ari wenyine kuko azifatinya n’abandi bakozi b’Imana nka Pastor Rugerinyange Jean ,Pastor Zigirincuti Michel ,Pastor Umwambaje Emamanuel ,Pastor Ngendahayo Simeo Pierre ndetse n’amakorali atandukanye nka Hozianna ,Baraka ,Besarel n’abahanzi nka Albert Niyonsaba,Bikorimana Emmanuel(Bikemmy) n’itsinda ryo kuramya Imana rya ADEPR Nyarugenge.
Iki giterane cy’ivugabutumwa kizatangira kw’italiki ya 20 kugeza 22 Gicuransi 2016 aho ku wagatanu no kuwa gatandatu kizajya gitangira ku masaha ya saakumi n’imwe z’umugoroba kugeza saambiri z’ijoro naho ku cyumweru kuwa 22 ari nawo munsi wo gushyira kumugaragaro izi nyigisho kizatangira saa cyenda kugera saa moya z’ijoro .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Yanditswe na Joel Sengurebe@Bwiza.com


