Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro yataye muri yombi abagabo bane bashinjwa gutuburira umucuruzi bamuhaye amafaranga y’amiganano ifite agaciro ka 14.800$ (asaga miliyoni 20 Frw).
Ibi byabereye mu Murenge wa Gahanga, tariki ya 24 Gashyantare 2025. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yatangaje ko aba bagabo bahamagaye umucuruzi witwa Manzi Cedric bamwizeza kumugurira amadolari ku giciro cyiza.
Bamugezeho, babanje kumuha 200$ mazima kugira ngo yizere ko ari amafaranga nyayo. Nyuma, bamubwiye ko bafite andi 14.800$ bamusaba kubavunjishiriza, ariko amusaba kubaha ingwate ya miliyoni 2 Frw nk’ikizere cy’uko bizakorwa neza. Manzi yahise ayatanga na bo bamuha amadolari 7.000 mu ntangiriro.
Uyu mucuruzi amaze kuyagenzura yahise asanga ari amiganano, ahita abimenyesha Polisi. Polisi yahise itabara, ifata abo bagabo bane aho yabasanganye n’andi madolari y’amiganano 7.800 yose hamwe akaba 14.800$.
Aba bafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje. Polisi irasaba abacuruzi kwirinda abantu babashukisha inyungu zidafututse no gutanga amakuru hakiri kare.
Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018, ingingo ya 269, riteganya ko umuntu uhamijwe gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi.



