Perezida wa Zimbabwe yagiye mu kiruhuko, asiga abantu babiri bo kumusimbura

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa tariki ya 8 Mutarama 2020 yafashe ikiruhuko cy’ibyumweru bitatu, asiga abantu babiri ngo babe bamukorera inshingano mu gihe adahari.

Itangazo ryanditswe n’umuvugizi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, George Charamba gusa ngo Perezida Mnangagwa araba ari imbere mu gihugu nk’uko ikinyamakuru New Zimbabwe kibivuga.

Ryagiraga riti: “Ibiro by’Umukuru w’Igihugu na guverinoma birabamenyesho ko Nyakubahwa Perezida Mnangagwa yatangiye ikiruhuko kiramara ibyumweru bitatu, kikazarangira uku kwezi kurangira. Iki kiruhuko azakimara ari mu gihugu.”

Abamusimbura kuri izi nshingano ni abamwungirije (Vice-Presidents), Constantino Chiwenga na Kembo Mohadi gusa ubu Chiwenga ni we watangiye guhagararira igihugu, hakazakurikiraho Mohadi.

Chiwenga yahawe izi nshingano mu gihe arwariye mu Bushinwa. Yabanje kwivuriza muri Afurika y’Epfo, birananirana ajya mu Bushinwa, baramuvura agaruka mu gihugu cye ariko yaje gusubirayo.

Ubusanzwe iyo Umukuru w’igihugu asubitse inshingano, hagaragazwa impamvu, iy’uburwayi ni yo ikunze kuvugwa. Ntabwo George Charamba yigeze asobanura ikigiye gutuma Mngangagwa amara hafi ukwezi adakora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *