Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo yemereye abanyeshuri barangije amasomo ya Kaminuza ariko batarabona impamyabumenyi zabo gupiganira imyanya y’akazi, nyuma y’imbogamizi bamwe bagiye bagaragaza zo kubona amahirwe y’akazi ariko ntibemererwe gupigana. Ni mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan. Muri iri tangazo, Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo yasabye ko ibyangombwa bizwi nka “To whom it may concern) bitangwa na Kaminuza ku bakandida bapiganira akazi bigaraggaza ko bigaragaza barangije amasomo ya Kaminuza bihabwa agaciro, bakajya bahabwa uburenganzira bwo gushaka akazi no kugahabwa igihe batsinze. MIFOTRA isanga kuba abarangije Kaminuza badahita bahabwa impamyabumenyi zabo bidakwiye kubabera imbogamizi, ngo kuko nta ruhare baba bagize mu itinda ryazo. Magingo aya ababarirwa muri 9, 382 nibo bategereje impamyabumenyi za Kaminuza y’u Rwanda nyuma yo gusoza amasomo mu makoreji atandukanye y’iyi Kaminuza mu mwaka ushize wa 2019. Yanditswe na Benjamin Babou

2 Responses
Abarangije Kaminuza batarabona impamyabumenyi bemerewe gupiganira imyanya y’akazi
Hakwiye ubuvugizi no kubarangiza ubuforomo nububyaza( Nursing and midwifery) bo ntimererwa gukora batabanje gutsinda Ikizamini gitegurwa nurugaga rw’abaforomo n’ababyaza, Kandi icyo kizamini gikorwa hashize igihe kirekire cyane abanyeshuri bararangije. Byaba byiza icyo kizamini kigiye gikorwa mbere nibura graduation ikaba Ikizamini cyarasojwe