Ibitero byibasira Abanyamurenge byongeye kubura

Sangiza iyi nkuru

Amakuru agera kuri Bwiza.com ni uko i Mulenge hongeye kwaduka imirwano yatangiye kuri uyu wa 13 Mutarama mu gitondo ikaza kumara amasaha atari make.

Aya makuru avuga ko intambara yubuye mu gice cy’ i Mulenge cyegereye Uvira hafi n’imisozi ya Itombwe muri Kivu y’Amajyepfo. Ni nyuma y’agahenge k’igihe gito kari kamaze iminsi kumvikana muri ako gace.

Umwe mu bantu bari i Mulenge twabashije kuvugana nawe, avuga ko imirwano yubuye kubera Mai Mai igizwe n’Ubwoko bw’Ababembe, Banyindu na Bafuliru bagabye igitero ku Banyamaulenge.

Uyu aragira ati ” Twiriwe mu ntambara kuva mu gitondo saa mbili. Biriwe barwana na guverinoma, ubu guverinoma imaze gufata umuhana wa Salamabila. Adui [umwanzi] arahunze, ubu turi kumwe n’abasirikare babiri b’abakoloneli n’ abandi baturinda, nta kibazo.”

Kubaba baguye mu mirwano, uyu akomeza agira ati ” Haguye abasirikare ba guverinoma babiri abandi bane barakomereka. Abasirikare batubwiye ko maiti [imirambo] za adui bafite ni 18.”

Kuva mu 2017 nta gahenge karaboneka i Mulenge by’umwihariko mu misozi yo mu Minembwe ahakunze kubera isibaniro ry’imirwano hagati ya Mai Mai ifatanyije na RED-Tabara y’ i Burundi ndetse na Gumino na Twirwaneho.

Ibyaro byinshi by’Abanyamulenge byaratwitswe, inka zabo ziranyagwa ndetse abagera 120, 000 bamaze kuva mu byabo.

Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC zishinjwa kurebera iby’iyi mirwano. Abaturage bo bavuga ko barwanye kenshi n’izi nyeshyamba ariko ko nta gihe zigeze ziza zifite ingufu zingana nk’izo zifite ubu. Ni ingingo ituma batarya indimi bakavuga ko hari igihugu kibyihishe inyuma byose.

Kuri ubu haravugwa ukwiyunga ku Banyamulenge k’umwe mu basirikare bakuru ba FARDC muri Walikale, Col. Rukunda uzwi nka Makanika, ibye bikaba byaravugishije benshi mu gihe we yaruciye akarumira ku buryo ntawamenya icyabimuteye. Abenshi bakaba bakeka ko yaba yaragiye gutabara bene wabo basumbirijwe n’inyeshyamba dore ko ari Umunyamulenge.

Abanyamulenge ndetse n’abandi bantu batandukanye ntibahwemye gutabaza bavuga ko ibiri gukorwa muri Teritwari ya Uvira, Fizi na Minembwe byafatwa nka jenoside.

Mu buryo bugaragara hakaba nta gahunda iramenyeshwa yo kubarengera haba leta ya Congo haba ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga.

Umunyamategeko w’ umubiligi Bernard Maingain akaba aherutse gutangaza ko yiteguye kunganira no gufasha abanyamulenge mu ihohoterwa rimaze amezi ribakorerwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *