Gasabo: Birakekwa ko umwana w’imyaka 10 yapfuye yiyahuye

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’imyaka 10 y’amavuko mu karere ka Gasabo, umurenge wa Nduba mu kagari ka Gasanze birakekwa ko yapfuye yiyahuye nyuma yo gusangwa amanitse mu mugozi uziritse mu giti cy’ipera.

Amakuru y’iby’urupfu, abaturage bayamenyeshejwe na murumuna w’uyu mwana w’imyaka 9 y’amavuko.

Jeanne Nibagwire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasanze yabwiye Umuseke dukesha aya makuru ko uyu mwana w’umukobwa yarerwaga na nyina n’undi mugabo utari se [kuko se baratandukanye], bikaba bishoboka ko batamuvugagaho rumwe.

Gitifu Nibagwire ntabwo ahamya niba uyu mwana w’imyaka icumi yiyahuye, niba hari undi wamufashije cyangwa hari uwamwishe, ni yo mpamvu umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Kacyiru ngo apimye, hamenyekane ukuri ku rupfu rwe.

Mu 2014 mu karere ka Nyarugenge humvikanye undi mwana w’imyaka 11, wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, na we wiyahuye. Uyu mwana yabaga kwa Nyirakuru, impamvu yaketswe yatumye yiyahura, ni ikibazo yari yagiranye na nyirarume.

Na none kuri Noheli, tariki ya 25 Ukuboza 2019 mu karere ka Kamonyi, byaketswe ko umwana w’imyaka 12 yapfuye yiyahuye nyuma y’aho ababyeyi be bari bagiye mu bukwe, basanze amanitse mu mugozi. Ababyeyi ngo bari bajyanye abandi bana mu bukwe, we arasigara; iyi ikaba ari imwe mu mpamvu ikekwaho kuba intandaro y’urupfu rwe.

Nk’uko Gitifu Nibagwire yabivuzeho, hakenewe iperereza ryimbitse hakamenyekana ukuri ku rupfu rw’uyu mwana. Uwareba urupfu rw’uyu mwana mu 2014, uw’i Kamonyi n’uyu w’imyaka 10, yakeka ko imwe mu mpamvu ari ukutitabwaho mu miryango yabo ndetse no kutubahwa k’uburenganzira bagomba nk’abana.

Bwiza TV yageze mu kagari ka Gasanze, abaturage bavuga iby’urupfu rw’uyu mwana. Ikiganiro mu buryo bw’amashusho kiri aha munsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *