Umutwe wa M23 washyize mu majwi ingabo z’u Burundi, uvuga ko zifite aho zihuriye n’ibisasu byaturikirijwe mu mujyi wa Bukavu bikica abantu.
Kuri uyu wa Kane ni bwo ibyo bisasu byaturikirijwe ahitwa Place du 24, aho umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC ribarizwamo M23, Corneille Nangaa n’abandi bayobozi bakuru bo muri M23 bari bahuriye n’abaturage.
Kugeza ubu bitekerezwa ko hari abantu benshi bishwe na biriya bisasu abandi barakomereka, n’ubwo umubare nyawo w’abagizweho ingaruka na byo utaramenyekana.
Perezida wa M23 akanaba Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC, Bertrand Bisimwa, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko “iperereza ry’ibanze ryakorewe ahabereye icyaha cy’ubutegetsi bwa Kinshasa ryerekanye ko ibiturika byakoreshejwe mu gitero cy’iterabwoba ari ibikoreshwa n’Ingabo z’u Burundi (FDNB), mu bikorwa zikorera mu burasirazuba bwa RDC.”
Amashusho ateye ubwoba Bisimwa yashyize ku rubuga rwe rwa X yerekana imirambo y’abantu bishwe na biriya bisasu.
Kugeza ubu yaba Leta ya RDC cyangwa Igisirikare cy’u Burundi nta wuragira icyo atangaza ku bivugwa na M23.
Amakuru avuga ko mbere y’uko biriya bitero bikorwa, uruhande rwa Leta ya RDC rwari rwaburiye abaturage rubatera ubwoba ko abazitabira inama ya M23 bizabagwa nabi.
Kuri ubu amakuru avuga ko umwe mu bateye biriya bisasu yamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za M23.



2 Responses
pole sana. ariko m23 mubanze musukure umujyi neza,abaturage bagire icyizere cy’umutekano uhagije. abo bakekwa mubakurikire kugeza ku isoko y’aho byakomotse. ikindi mwagombye kujya musaka abaje mu nama ku buryo bwimbitse.
Mukomere mubyo mwagezeho muhe Abaturage umutuzo naho ibikorea rusange cg inama nahantu hahurira Abantu beshi muharinde n’umutimawose kuko abanzi barimo ntibabifuriza gukundwa n’Abaturage niho intsinzi yanyu iri.