Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore (She-Amavubi) ndetse na Yanga Princess yo muri Tanzania, Mukandayisenga Jeanine uzwi nka Ka-Boy, yahakanye amakuru yavugwaga ko yakuwe mu mwiherero kubera ibicurane.
Mu gihe Ikipe y’Igihugu yiteguraga imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore, Ka-Boy yakuwe mu mwiherero bitunguranye. Icyo gihe, byatangajwe ko impamvu ari uko yari arwaye ibicurane.
Nyuma yaho, hanavuzwe amakuru y’uko uyu mukinnyi yaba yarapimwe kugira ngo hamenyekane niba afite imisemburo myinshi y’igitsina.
Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, Ka-Boy yanyomoje ibyo byose, avuga ko nta muganga wigeze amupima kandi ko atigeze arwara ibicurane nk’uko byavuzwe.
Yagaragaje ko atazi impamvu nyayo yatumye asezererwa mu mwiherero, cyane ko mu bakinnyi bakina ku mwanya we, nta n’umwe ufite imibare myiza nk’iye mu Rwanda kugeza ubu.
Uyu rutahizamu wakiniye Inyemera WFC yo muri Gicumbi ndetse na Rayon Sports WFC, ubu ari kwitwara neza muri Yanga Princess yo muri Tanzania.


