Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare, washyizeho Manu Birato Rwihimba nka Guverineri mushya w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Birato yahoze ari umurwanashyaka ukomeye w’Ishyaka Parti du peuple pour la reconstruction et la dĂ©mocratie (PPRD) rya Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu kandi ubwo umunyapolitiki Vital Kamerhe yashingaga ishyaka Union pour la nation congolaise (UNC), ni umwe mu bamwiyunzeho mbere yo gutandukana na we muri 2019 ubwo yahungiraga mu Bubiligi, ariko nyuma akaza kugaruka muri Congo.
Birato yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo na M23, mu gihe leta ya RDC na yo igifara Jean-Jacques Purusi nka Guverineri w’iyi ntara.
Ku wa Kane Purusi yahuye na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi amuha amabwiriza y’uko agomba gukomeza kuyoborera Kivu y’Amajyepfo mu mujyi wa Uvira, bijyanye no kuba Umujyi wa Bukavu yahoze akoreramo ugenzurwa na M23.
Abandi bashyizweho barimo Dunia Masumbuko Bwenge wagizwe Visi-Guverineri ushinzwe Politiki n’Imiyoborere na Gashinge Gashingira JuvĂ©nal wagizwe Visi-Guverineri ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere.

