Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ku Cyumweru yari i Kigali aho yari yitabiriye inama yo mu rwego rwo hejuru yagombaga kumuhuza na Perezida Paul Kagame.
Gen Muhoozi mu cyumweru gishize yari yatangaje ko ateganya gusinyana amasezerano y’igihango hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Icyo gihe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko igihugu cye kiteguye kwifatanya n’u Rwanda mu gihe haba hari icyiruhungabanyirije umutekano.
Uyu Jenerali usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, atangaza iby’uruzinduko rwe mu Rwanda yavuze ko “ubwo nzaba ndi i Kigali, nzanasinya amasezerano ya gisirikare hagati ya Uganda n’u Rwanda. Uwo ari we wese uzatera kimwe mu bihugu byacu, azaba atangaje intambara ku bihugu byacu byombi.”
Uruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda i Kigali rwaje rukurikira inama nyinshi zo mu rwego rwo hejuru zimaze iminsi zihuza Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda, zirimo iheruka guhuriza impande zombi i Mbarara ku wa Gashyantare.
Muri iyi nama yigaga ku mutekano wambukiranya imipaka, abayitabiriye bigiraga hamwe uko bakoroshya urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’ibicuruzwa hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Uruzinduko rwa Gen Muhoozi nanone ruje mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na bimwe mu bihugu byo mu karere, by’umwihariko hagati yarwo na RDC ikomeje intambara n’umutwe wa M23.
Mu gihe u Rwanda rukomeje kotswa igitutu n’ibihugu byiganjemo iby’amahanga kubera iyi ntambara, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ari muri bake bakunze kujya ku ruhande rw’u Rwanda agasaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kujya mu mishyikirano n’uriya mutwe.
Gen. Muhoozi ku rundi ruhande we yakunze kugaragaza ko ashyigikiye imiyoborere ya Perezida Paul Kagame yakunze kugaragaza nka ‘Uncle’ we.
Byitezwe ko mu gihe amasezerano y’igihango hagati ya RDC na UPDF yaba ashyizweho umukono, yashimangira ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi bwakunze kurangwa n’amateka agoye mu myaka yashize.



4 Responses
Mwaramutseho! Mwagiye mugerageza gusoma inkuru mbere yo kuyiyangaza koko! Mu gika cya nyuma mwanditse ngo RDC na UPDF bazasinyana amasezerano hagati y’u Rwsnda na Uganda? Bikaba ari byo byazanye umugaba mukuru w’ingabo za Uganda mu Rwanda?
Byitezwe ko mu gihe amasezerano y’igihango hagati ya RDC na UPDF yaba ashyizweho umukono, yashimangira ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi bwakunze kurangwa n’amateka agoye mu myaka yashize. iki gika mwanditse gisobanuye iki. ni aho kumirwa. mukosore iyi nkuru rwose.
Umwanditsi witwa Babou BĂ©njamin wa Bwiza.com ati: “Byitezwe ko mu gihe amasezerano y’igihango hagati ya RDC na UPDF yaba ashyizweho umukono, yashimangira ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi bwakunze kurangwa n’amateka agoye mu myaka yashize.”
Nanjye ndabaza nti: “Ubu iyi nkuru uba wabanje kuyicishamo amaso bwana munyamakuru? Ese nta bakugenzura ugira ngo bajye babanza kugenzura inkuru mbere yo gutangarizwa abasomyi?” Nyamuneka aya makosa y’imyandikire n’imijagararo muyirinde mu gihe mutangaza inkuru zifite brand y’igitangazamakuru. Mugire amahoro!
Bwana @Egide nawe wakwibeshya bibaho kuko nawe wanditse ngo”Kuyiyangaza aho kwandika kuyitangaza”.
Gusa bakosore ikosa.