Umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, wemeje ko Général de Brigade Gakwerere umutwe wa M23 uheruka gushyikiriza u Rwanda yari umwe mu bayobozi bakuru bawo.
Mu cyumweru gishize ni bwo Gakwerere uzwi ku yandi mazina nka Ézéchiel, Jean Baptiste, Sibomana Stany, Julius Mokoko cyangwa Sibo Stanys yashyikirijwe u Rwanda.
Gakwerere wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ibiro bya gisirikare muri FDLR, yashyikirijwe u Rwanda ari hamwe n’abandi 13 bahoze ari abarwanyi b’uriya mutwe.
Igisirikare cy’u Rwanda mu itangazo cyasohoye, cyavuze ko Gakwerere na bagenzi be “bafatiwe mu bikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Congo.”
FDLR uriya mugabo yari abereye umuyobozi, iri mu bagize ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira zimaze igihe zirwana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Nyuma y’uko Gakwerere yari amaze gushyikirizwa u Rwanda, Igisirikare cya RDC mu itangazo cyasohoye cyavuze ko ibyabaye ari “iremekanya ryakozwe n’u Rwanda”, mu rwego rwo gushaka impamvu yatumye rutera Congo.
Kinshasa yavuze ko abashyikirijwe u Rwanda ari “abahoze ari aba-FDLR bari bafungiwe muri Gereza Nkuru ya Gitarama mu Rwanda, bakabambika umwambaro mushya w’igisirikare cya FARDC…kugira ngo baberekane nk’abarwanyi ba FDLR bafatiwe i Goma”.
Kuri Gakwerere FARDC yavuze ko ifite amakuru yizewe y’uko “kuva kera yakorera Paul Kagame”, kandi ko yahabwaga amabwirizwa na we mu “kwica ibihumbi by’abanye-Congo”.
Bitandukanye n’ibivugwa n’Igisirikare cya Congo, FDLR biciye mu muvugizi wayo, Culé Ngoma yemeje ko Gakwerere yari umwe mu bayiyobora.
Uyu aganira na BBC yemeje amakuru yavugaga ko uriya mugabo yafatiwe mu mujyi wa Goma muri Mutarama, aho yari arwariye.
Ati: “Icyo nakubwira ni uko yari amaze igihe kinini arwariye i Goma; birumvikana mu bwihisho. Hari hashize igihe atagaragara kubera uburwayi.”
Curé Ngoma avuga ko Gakwerere akimara gufatwa ngo yahise azanwa mu Rwanda, yungamo ati: “Ejo bundi rero baramugaruye kugira ngo bamwerekane. Wabonye ko yari yambaye imyenda mishyashya ya FARDC”.
Ngoma yanemeje ko mu bandi barwanyi bagera kuri 13 bahawe u Rwanda bari kumwe na Gakwerere harimo aba FDLR, ati: “Ntibaburamo”.
Gakwerere washyikirijwe u Rwanda inyandiko z’icyahoze ari urukiko rwa Arusha rwashyiriweho kuburanisha ibyaha bya jenoside mu Rwanda zivuga ko yitwa Ezéchiel Gakwerere, ndetse ko mu gihe cya jenoside mu 1994 yari afite ipeti rya Sous-Lieutenant.
Curé Ngoma yavuze ko mbere y’uko Gakwerere arwara “yari mu buyobozi bukuru” bwa FDLR.
Muro 2019 ubwo Gen Mudacumura Sylivestre wari ukuriye FDLR yicwaga, uyu mutwe wavugaga ko Ezéchiel Gakwerere yari afite ipeti rya Koloneri.
Inyandiko zo mu 2010 z’icyari urukiko rwa Arusha zivuga ko Sous-Lieutenant Ezéchiel Gakwerere ari mu basirikare bahawe amabwiriza na Captain Ildephonse Nizeyimana wari umukuru w’ikigo cya gisirikare cya Ecole des Sous-Officiers (ESO-Butare) yo kwica Abatutsi muri Butare, no kwica Umwamikazi Rozalia Gicanda.
Uruhare rw’uriya mugabo mu iyicwa rya Gicanda rwanagarutsweho mu rubanza rw’uwitwa Nizeyimana mu 2014 wakatiwe gufungwa imyaka 35 ahamijwe ibyaha bya jenoside n’uruhare mu kwica Gicanda, kuko mu kwiregura yavuze ko kuva tariki 18 Mata(4) 1994 yari yarasimbuwe na Sous-Lieutenant Gakwerere ku buyobozi bwa ESO-Butare.
Gakwerere ntabwo yigeze yiregura kuri ibi birego, gusa byitezwe ko ashobora kuzagezwa imbere y’ubucamanza akabiburana.


