73703f4a-5022-41bb-9cd5-5b0f3a506f4e

Umurenge Kagame Cup: Bugesera yaterewe mpaga ku kibuga cyayo

Sangiza iyi nkuru

Kuwa Gatandatu Tariki ya 1 no kucyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025,Mu Ntara y’Iburasirazuba habaye imikino ya 1/4 mu Irushanwa ryo kwimakaza imiyoborere myiza ryitiriwe Umukuru w’Igihugu , Umurenge Kagame Cup.

Imikino yabaye ku rwego rw’Intara n’Iburasirazuba yabereyemo ibyatunguranye ,aho ikipe y’Umurenge wa Kamabuye yari ihagarariye Akarere ka Bugesera yabuze abakinnyi yinjirana mu kibuga iterwa mpaga, nyamara yari igiye kwakirira iwabo Gishari yo mu karere ka Rwamagana,umukino wagombaga kubera i Nyamata kuri sitade y’Akarere ka Bugesera.

1b50d37f de62 4720 930c 90aa0828e44b Copy

Amakuru avuga ikipe y’Umurenge wa Gishari yo muri Rwamagana yateye mpaga Kamabuye yo mu karere ka Bugesera nyuma y’uko ikipe ya Kamabuye yari yashatse gukinisha abakinnyi batari ku rutonde amakipe yari yahaye abategura aya marushanwa Umurenge Kagame Cup,ariko abasifuzi na komiseri bakagaragaza ko abo bakinnyi batatanzwe mbere batemerewe gukina uwo mukino.

8f841eb3 703b 4fd0 b44c a57d7fc0afab

Intandaro yo kubura abakinnyi bagombaga gukinira Umurenge wa Kamabuye yaturutse ku bakinnyi bari batanzwe ku rutonde rwahawe abashinzwe gutegura iyo mikino, banze kujya gukina uwo mukino kubera kudahabwa agahimbazamusyi. Ibi byatumye Umurenge wa Kamabuye wiyambaza abakinnyi batari mubari bateganyijwe kuzawukinira dore ko mu bari kuri urwo rutonde hagaragaragamo abakinnyi batanu gusa mu gihe mu kibuga hakoreshwa abakinnyi 11.

Bivugwa ko abayobozi bo mu karere ka Bugesera bamaze kumenya ko abakinnyi batanu aribo bemerewe gukina umukino ,bagerageje guhamagara abanditswe ku rutonde ngo baze bakine ariko bagera Saa kumi n’imwe nta mukinnyi n’umwe muribo uragera kuri sitade y’Akarere ka Bugesera bituma baterwa mpaga .

62df8508 9649 4f6a bbbc 2167ed31d962

Nubwo Umurenge wa Gishari wakomeje muri 1/2 cy’irushanwa Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Intara n’Iburasirazuba,hari amakuru dukesha Abanya Gishari avuga ko abakinnyi bawo b’inkingi za mwamba nabo bari bashatse kwanga gukina uwo mukino ndetse amakuru avuga Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Gishari,Ntwari Emmanuel, yinginze abakinnyi bari banze gukina umukino bemera kujya i Bugesera.

82f74ef5 5e2e 4900 9ae2 b4bdee1f574b 1

Ubusanzwe mu mikino y’Umurenge Kagame Cup mu bagore ntihakuzwe kumvikanamo amakipe yatsinzwe ibitego byinshi ariko kucyumweru Umurenge wa Kirehe wo mu karere ka Kirehe wanyagiye uwa Rukumberi mu karere ka Ngoma ibitego 10 kubusa .

Mu mikino 3 yari iteganyijwe mu bagabo,hinjijwe ibitego 6 nta mpaga y’ibitego 3.

de6fc442 edb6 4b33 bc3c baa5de9bd7e6

Umurenge wa Rukomo wari uhagarariye Akarere ka Nyagatare watsindiwe mu rugo n’uwa Kabarondo wo mu karere ka Kayonza ibitego 2 kuri 1
. Undi mukino Umurenge wa Jarama wo mu karere ka Ngoma watsindiwe kuri sitade ya Ngoma n’uwa Murambi ibitego 2 kuri 1.

Amakipe y’Umurenge wa Gishari,uwa Kabarondo n’uwa Murambi ndetse n’U Umurenge uzatsimda hagati ya Ngarama yo muri Gatsibo na Gahara ya Kirehe,niyo azakina 1/2 mu bagabo. Amakipe yose yakiniye mu turere twabo nta kipe n’imwe yatsindiye iwabo .

Mu bagore , umurenge hinjijwe ibitego 13 mu mikino itatu ndetse amakipe yose yatsinzwe nta kipe n’imwe yinjije igitego. Kuko byagenze mu bagabo no mu bagore nta kipe yatsindiye ku kibuga cyayo.

b3c03984 380c 4dfc bc5e e5ab3d2689f5

 

Umurenge wa Kirehe wanyagiye uwa Rukumberi muri Ngoma ibitego 10 kubusa , Rwinkwavu yo muri Kayonza itsinda Kiyombe yo muri Nyagatare 2 kubusa mu gihe Fumbwe yo mu karere ka Rwamagana yatsinze Kamabuye yo muri Bugesera igitego 1 kubusa 0.

Amakipe atatu mu bagore yatsinze muri 1/4 agomba kwiyongeraho ikipe imwe igomba kuva hagati ya Kirehe na Murambi yo mu karere ka Gatsibo zizahura ejo kuwa kabiri mu mukino uzabera i Ngoma saa Saba zuzuye .

62f3ac1d 2b7d 4cd6 8f80 a3498b65f015 1

Bwiza.com yagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi ,kugira ngo tumaze impamvu Umurenge wa Kamabuye wari uhagarariye akarere ayobora impamvu utakinnye umukino wagombaga kubera kuri sitade yabo ndetse ubwo twakoraga iyi ubutumwa yohererejwe n’umunyamakuru yari atarabusubiza.

Irushanwa Umurenge Kagame Cup 2025 rifite insanganyamatsiko igira Twitabire imikino twimakaza imiyoborere myiza n’umuco wo guhiga no kurushanwa .”

Inkuru ya Jutin Ngabonziza/Rwamagana

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *