Umutwe wa M23 watangaje ko abantu babarirwa mu 130 Umuryango w’Abibumbye wise abarwayi ukawushinja kubashimuta ukabavana mu bitaro by’i Goma bari barwariyemo ari abasirikare ba FARDC.
Ku wa Mbere tariki 03 Werurwe 2025, ni bwo Umuryango w’Abibumbye biciye mu muvugizi w’Ishami ryawo rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Ravina Shamdasani, washinje M23 gushimuta abo bantu.
Shamdasani yavuze ko abo barwayi barimo n’inkomere M23 yabashimuse mu bitaro bya CBCA Ndosho n’ibya Heal Africa, mu ijoro ryo ku itariki ya 28 Gashyantare.
M23 biciye mu itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki, yasobanuye ko abo ishinjwa gushimuta ari abasirikare ba FARDC bari bagiye kwihisha mu bitaro bigize abarwayi.
Ati: “Umuryango wacu ntabwo wigeze utera amavuriro, insengero, amashuri cyangwa izindi nzego z’abaturage. […] Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye ni umusaruro w’ibinyoma bigamije gusiga icyasha isura y’umuryango wacu.”
Kanyuka yakomeje asobanura ko “Operasiyo yakozwe mu guhiga abasirikare 130 ba FARDC bari bihishe mu bitaro yakozwe mu mahoro, kandi ikorwa mu buryo bwubahirije amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu.”
M23 ivuga ko intego y’ibanze y’iriya Operasiyo yari “ugutekanisha amavuriro yari yuzuye abarwanyi bari bigize abarwayi”, ibyashoboraga gushyira mu bibazo abaganga n’abarwayi basanzwe.
Uyu mutwe wunzemo ko ubwo iriya Operasiyo yakorwaga abayobozi b’ibitaro yakorewemo bari babanje kubimenyeshwa, ikindi ikaba yarakozwe nyuma y’amakuru y’uko hari ibyaha abasirikare bari bagiye kwihisha bari bagiye bakora birimo ubujura ndetse no gufata ku ngufu.


