Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yatangaje ko hari ibihugu byijunditse u Rwanda ubwo rwahaga inzira abacanshuro bari baragiye kurwanya M23 bakarunyuramo bataha iwabo.
Mu kwezi gushize ni bwo abo bacanshuro 288 bo mu bihugu bya Romania, Georgia n’u Bufaransa banyuze mu Rwanda bataha iwabo.
Ni nyuma yo gutsindwa na M23 mu ntambara bafashagamo Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikaba ngombwa ko bahungira mu kigo cy’ingabo za MONUSCO ziri mu mujyi wa Goma.
Gen (Rtd) Kabarebe ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku miterere y’ingengabitekerezo mu karere yabaye kuri uyu wa 5 Werurwe 2025, yavuze ko hari ibihugu by’abazungu bitashakaga ko bariya bacanshuro bava mu mujyi wa Goma ku mugaragaro mu rwego rwo kwirinda ko hari uwababona.
Yagize ati: “No kugira ngo bave i Goma bace mu Rwanda bataha, abazungu bari babirwanyije. Hari za Ambasade hano rwose zahagurutse ziraduhagurukira, ziravuga ziti ‘muramenye bariya bantu batavanwa mu nkambi za MONUSCO ngo bace mu Rwanda bagenda’.”
Kabarebe yavuze ko mu byo abazungu bangaga harimo kumwara, kuko batifuzaga na rimwe ko byamenyekana ko muri Congo harwanagayo abacanshuro bene wabo.
Yunzemo ati: “Ikindi birumvikana ko bangaga kubona ku mupaka w’u Rwanda abasirikare bacu n’abapolisi basaka uruhu rwera, barugaragura. Iyo abacanshuro baba ari abirabura baba barabemeye ndetse baranabavuze, ariko kuko bari abazungu barabahishiriye banga kubavuga n’umunsi n’umwe, no kugeza kuri uyu munsi ntacyo barigera babavugaho.”
Kabarebe yagaragaje ko kuba amahanga yaranze kugira icyo avuga kuri bariya bacanshuro nyamara u Rwanda na M23 barakunze kugaragaza ko Congo ibakoresha, ari intandaro y’akagambane k’Umuryango Mpuzamahanga.



One Response
Bangaga kubona umuzungu yatsinzwe n’umwirabura. niyo mpamvu abafransa bishe Les tirailleurs senegalais nka battalion yose.
Nyuma ariko nicyo cyatumye independence’s claims/ war zitangira kuko byari byagaragaye ko n’umuzungu araswa agatsindwa.
nabo lero ni ya complexe ko umuzungu atatsindwa n’umwirabura bangaga ko ijya ahagaragara.
same as south africa yumva ko ikomeye yatsindwa Kandi igatajana intwaro.