Ihungabana ry’ubukungu muri Venezuela ryatumye abarwayi barembera mu bitaro nyuma yo kubura umuriro w’amashanyarazi, kubura imiti, ibitanda baryamaho, ariko perezida w’icyo gihugu avuga ko abaturage bafite ubuzima buzira umuze.

Uyu mugabo ngo yanze gusaba inkunga mu bihugu bitandukanye ngo abaturage bazahajwe n’imibereho mibi n’uburwayi bitabweho, ahubwo agashimangira ko byateza ihungabana ry’ubukungu bityo bikagira n’ingaruka ku bikorera ku giti cyabo.

Amafoto yafatiwe mu bitaro bya Luis Razetti, agaragaza abaturage barembye bakoresha uburiri bumwe ndetse bakongerwa amaraso ya kera atujuje ubuziranenge naho abana usanga bavurirwa hasi kuri sima nta byo kurya cyangwa ibyo kunywa bafite.
Mu gihe imashini zikoreshwa n’amashanyarazi zitagikora, abarwayi bishyiriyeho uburyo bwabo bivurisha, aho usanga barashyize imiti isukika mu bujerekani bwashaje bakayinywa.

Ibi bigarukwaho na Dailymaily, aho itangaza ko impinja 11 zipfa buri kwezi bitewe no kubura umwuka mwiza bahumeka kuko nta mashini zongera umwuka mwiza mu bihaha zigikora, bigatuma abaganga bakoresha uburyo butabugenewe bityo abana bagahita bapfa.

N’ubwo bimeze bityo, Perezida Nicolas, akomeza ashimangira ko Venezuela ari kimwe mu bihugu bifite ubuvuzi bwateye imbere ku isi ugereranyije n’ibindi bihugu uretse igihugu cya Cuba kibarushaho gato.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


