Screenshot-2023-01-29-at-08.25.37

Mu bakeneye amabuye y’agaciro ya RDC u Rwanda rwaza ku mwanya wa 100: P. Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda atari rwo ruza imbere mu gukenera amabuye y’agaciro yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’ubwo iki gihugu n’inshuti zacyo birushinja gukigasura amabuye.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana Mario Nawfal uri mu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo urwa X na YouTube.

U Rwanda rumaze iminsi ruri ku gitutu cy’ibihugu biganjemo ibyo mu burengerazuba bw’Isi bikomeje kurufatira ibihano, birushinja kuba ari rwo rutera inkunga umutwe wa M23 uri mu ntambara n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bihugu by’umwihariko bishinja u Rwanda gukorera muri Congo ibyaha bitandukanye, ndetse no gusahura umutungo kamere w’iki gihugu ugizwe n’amabuye y’agaciro.

Ni ibirego icyakora u Rwanda rwakunze gutera utwatsi.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na Nawfal, yongeye gutera utwatsi ibirego byo kwiba amabuye y’agaciro yo muri Congo; agaragaza ko atari rwo ruyakeneye cyane kurusha ibindi bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Umukuru w’Igihugu yavuze niba ku Isi hari inzego 100 zirajwe ishinga n’amabuye yo muri Congo, u Rwanda rwaza ku mwanya wa nyuma muri zo.

Ati: “Uramutse witegereje urutonde rw’inzego 100 zikomeye ku Isi zo mu bihugu nk’u Bushinwa, u Burayi, Amerika, Canada n’ahandi harimo natwe twese muri aka karere, mu bantu barajwe inshinga n’amabuye y’agaciro yo muri Congo, u Rwanda rwaza ku mwanya w’ijana. U Rwanda rwaza inyuma, uramutse ubitondetse uhereye kuri 1, 2, 3,…”.

Perezida Paul Kagame yavuze ko igitangaje ari uko abarajwe inshinga n’amabuye y’agaciro ya Congo ndetse banayatwara ntihagire icyo basiga inyuma, ari bo bahindukira bagashinja u Rwanda ibinyoma bitwikiriye imbaraga z’itangazamakuru bafite.

Yavuze kandi ko abikoma u Rwanda ari abasanzwe bungukira ku miyoborere mibi ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Ati: “Barimo kungukira kuri Politiki mbi ya Congo, kandi abenshi muri bo bafite imigabane mu ma Sosiyete akomeye bashinze bafatanyije na Perezida Tshisekedi.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ikiraje u Rwanda ishinga atari amabuye y’agaciro, ko ahubwo rwo rushishikajwe n’umutekano w’igihe kirekire warwo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *