M23 ku makuru y’uko yavuye muri tumwe mu duce twa Bukavu

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu wanyomoje amakuru yavugaga ko ingabo zawo zaraye zivuye muri tumwe mu duce two mu mujyi wa Bukavu. Ni amakuru yaramutse akwirakwizwa na bamwe mu banyamakuru basanzwe babogamira ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uwitwa Daniel Michombero usanzwe azwi ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yatangaje […]

Mu bakeneye amabuye y’agaciro ya RDC u Rwanda rwaza ku mwanya wa 100: P. Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda atari rwo ruza imbere mu gukenera amabuye y’agaciro yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’ubwo iki gihugu n’inshuti zacyo birushinja gukigasura amabuye. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana Mario Nawfal uri mu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo urwa X na YouTube. U Rwanda rumaze […]

Umukobwa w’imyaka 15 yatwise biciye mu kurongorwa mu kanwa

Abaganga bo muri Lesotho bari gukora iperereza ku kibazo cy’umukobwa w’imyaka 15 waje kwa muganga avuga ko afite ububabare mu nda ariko bagasanga atwite inda y’amezi icyenda. Ibizamini byakorewe uwo mukobwa byagaragaje ko afite indwara idasanzwe yitwa distal vaginal atresia, aho umuntu avukana uburwayi butuma igice cy’umwenge w’igitsina cye kidakunda kwifungura. Iyi ndwara iboneka hacye […]

Yarashe mu kico umuyobozi w’itsinda rya whatsapp wamusohoye mu itsinda

Muri Pakistan, umugabo witwa Mushtaq Ahmed yishwe arashwe nyuma yo gukura umuntu mu itsinda rya WhatsApp nk’uko byatangajwe na polisi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Werurwe 2025. Mushtaq Ahmed wari umuyobozi w’iryo tsinda rya WhatsApp ry’abaturage, yarasiwe mu mujyi wa Peshawar, umurwa mukuru wa Khyber Pakhtunkhwa intara ihana imbibi n’Afghanistan izwiho kugira amateka […]

25 bafunzwe bazira kurya no kunywa mu gisibo cya Ramadhan

Muri Leta ya Kano, mu Majyaruguru ya Nijeriya, Polisi y’iyubahirizwa ry’amategeko ya Sharia, izwi nka Hisbah, yafashe abantu 25 bazira kurya no kunywa mu ruhame mu gihe cy’igisibo cya Ramadhan. Abafashwe bagizwe n’abaturage 20 bafashwe barimo kurya no kunywa ku mugaragaro, hamwe n’abandi 5 bafashwe bacuruza ibiryo mu masaha y’ifunguro rya nijoro, ibyo Polisi ya […]

Kicukiro: Ababyeyi barengeje igihe cyo kubyara barashinja ibitaro bya Masaka kubarangarana

Ababyeyi biganjemo abarengeje igihe cyo kubyara boherejwe ku bitaro bya Masaka biherereye mu karere ka Kicukiro, barashinja ibi bitaro kubarangarana ku buryo mu gihe bakomeza kudafashwa byagira ingaruka ku buzima bwabo ndetse n’ubw’abo batwite. Uwimana Zacée utuye i Kagasa ho mu murenge wa Gahanga w’akarere ka Kicukiro, avuga ko ku wa Kabiri w’iki Cyumweru ari […]

Burundi: Abanyamulenge bakomeje gufungwa bashinjwa gukorana na M23 

Abanyamulenge basanzwe ari impunzi mu gihugu cy’u Burundi by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Bujumbura, bakomeje gusahurwa ari nako bafungwa bashinjwa gukorana n’umutwe wa M23. Byatangiye mu minsi ishize ubwo M23 yigaruriraga imijyi ya Goma na Bukavu yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo n’Ingabo z’u […]

Gitego Arthur yasinyiye ikipe nshya

Rutahizamu w’Umunyarwanda, Gitego Arthur yamaze kubona ikipe nshya nyuma yo gutandukana na AFC Leopards yo muri Kenya, aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Clube Ferroviário de Beira yo muri Mozambique, ariko ashobora kongerwa bitewe n’imyitwarire ye. Gitego abaye Umunyarwanda wa kabiri ugiye gukinira iyi kipe nyuma ya Sibomana Patrick, wabanje kuyikinira mu bihe byashize. Uyu […]

Umuraperikazi yagabweho igitero n’abitwaje imbunda

Umuraperikazi Bhad Bhabie yagize ibihe bikomeye ku mugoroba wo ku wa Kane ubwo abagabo batatu bitwaje intwaro bageragezaga kwinjira mu rugo rwe ruherereye muri Los Angeles. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko umukunzi we, Le Vaughn, yari amaze akanya gato ahageze mbere y’uko abo bagizi ba nabi bagerageza kwinjira banyuze ku muryango wo ku […]

Simba SC yanze kujya gukina ‘derby’ yayo na Yanga

Ikipe ya Simba Sports Club yatangaje ko ititabira umukino wa shampiyona ya Tanzania wagombaga kuyihuza na Young Africans, nyuma y’ibikorwa bigayitse ivuga ko yakorewe. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo amakipe yombi yagombaga guhurira mu mukino w’ishiraniro w’umunsi wa 23 wa shampiyona Yanga yagombaga kwakira. Ni umukino wagombaga gukinwa mu gihe Yanga […]

RDC yashyize za miliyoni z’amadorali ku mitwe y’abarimo Nangaa na Gen. Makenga

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biciye muri Minisitiri wayo w’Ubutabera, yatanze za miliyoni z’amadorali ku washobora kuyiha amakuru yaganisha ku ifatwa ry’abayobozi bakuru ba M23/AFC. Minisitiri Constant Mutamba mu itangazo yasohoye, yatangaje ko yiteguye gutanga $ miliyoni 5 ku wamuha amakuru yamufasha guta muri yombi Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC, Bertrand Bisimwa umwungirije […]