Whatsapp-logo_1741431785

Yarashe mu kico umuyobozi w’itsinda rya whatsapp wamusohoye mu itsinda

Sangiza iyi nkuru

Muri Pakistan, umugabo witwa Mushtaq Ahmed yishwe arashwe nyuma yo gukura umuntu mu itsinda rya WhatsApp nk’uko byatangajwe na polisi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Werurwe 2025.

Mushtaq Ahmed wari umuyobozi w’iryo tsinda rya WhatsApp ry’abaturage, yarasiwe mu mujyi wa Peshawar, umurwa mukuru wa Khyber Pakhtunkhwa intara ihana imbibi n’Afghanistan izwiho kugira amateka y’ibikorwa by’urugomo rushingiye ku macakubiri.

Umugabo witwa Ashfaq nk’uko byemejwe n’impapuro za polisi zabonywe na AFP, ni we ukekwaho kwica Mushtaq Ahmed.

Nk’uko bitangazwa na murumuna wa Mushtaq, uyu musore yakuwe mu itsinda rya WhatsApp nyuma y’impaka yari yagiranye n’umuyobozi waryo. Nyuma yaho, bombi bumvikanye guhura kugira ngo bumvikane, ariko ngo Ashfaq yaje afite imbunda maze arasa Mushtaq Ahmed, ahita apfa.

Polisi yatangaje ko Ashfaq yari afite uburakari bukomeye nyuma yo gukurwa muri iryo tsinda, bikaba aribyo bikekwa ko byamuteye gukora ubwo bwicanyi.

Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi akaba agomba gukurikiranwa n’ubutabera mu gihe iperereza rikomeje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *