Abaganga bo muri Lesotho bari gukora iperereza ku kibazo cy’umukobwa w’imyaka 15 waje kwa muganga avuga ko afite ububabare mu nda ariko bagasanga atwite inda y’amezi icyenda.
Ibizamini byakorewe uwo mukobwa byagaragaje ko afite indwara idasanzwe yitwa distal vaginal atresia, aho umuntu avukana uburwayi butuma igice cy’umwenge w’igitsina cye kidakunda kwifungura. Iyi ndwara iboneka hacye cyane aho igaragara mu bana b’abakobwa 1/4,000 kugeza kuri 1/10,000. Muri rusange, iyo ndwara ituma umukobwa adashobora gutwara inda mu buryo busanzwe bwo guhuza ibitsina.
Uburyo budasanzwe iyi nda yatwiswemo
Abaganga, batangajwe n’ukuntu uyu mukobwa yashoboye gutwara inda aho bamubajije uko byagenze. Mu kubasubiza yababwiye ko amezi icyenda mbere yari yagiye ku bitaro nyuma yo gutemwa mu nda n’uwari umukunzi wabo ubwo yamufataga asambana n’musore binyuze mu kanwa.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru British Journal of Obstetrics & Gynaecology, abaganga bakeka ko intanga z’umugabo zatembereye zivuye mu gifu cy’uyu mukobwa zigaca mu gisebe cy’icyuma zerekeza mu miyoborantanga, bikavamo gutwita.
Byashobokaga bite?
Mu busanzwe, aside yo mu gifu irakaze ku buryo yica intanga. Gusa, abaganga bavuga ko muri icyo gihe uyu mukobwa yari afite imirire mibi, bikaba byaratumye aside yo mu gifu iba nkeya, bityo intanga zishobora kuba zararokotse.
Ibisobanuro bya nyuma byemeje ko iyi nda atari “igitangaza” ni uko umwana wavutse, wari ufite ibiro 2.8kg, yaje gukura agasa neza na se wa musore bari kumwe mbere y’uko umukobwa atemwa.
Uyu mukobwa yavuze ko yari azi neza ko atagira umwenge w’igitsina, kuko mbere yari yaragerageje gukora imibonano isanzwe bikanga, bityo agakunda gukoresha uburyo bwo mu kanwa. Nubwo igifu cye cyagumaga kwiyongera, ntiyigeze yibwira ko ashobora kuba atwite, kuko yumvaga ko bitashoboka.
Distal vaginal atresia ni uburwayi bukomoka ku gihindagurika kw’imyanya ndangagitsina y’umukobwa, ariko impamvu nyamukuru z’iyo ndwara ntiziramenyekana.


