hq720 (1)

Simba SC yanze kujya gukina ‘derby’ yayo na Yanga

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Simba Sports Club yatangaje ko ititabira umukino wa shampiyona ya Tanzania wagombaga kuyihuza na Young Africans, nyuma y’ibikorwa bigayitse ivuga ko yakorewe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo amakipe yombi yagombaga guhurira mu mukino w’ishiraniro w’umunsi wa 23 wa shampiyona Yanga yagombaga kwakira.

Ni umukino wagombaga gukinwa mu gihe Yanga ari yo iboye shampiyona n’amanota 57; irusha ane Simba ya kabiri n’ubwo yo inagifite umukino w’ikirarane.

Simba SC mu itangazo yaraye isohoye yavuze ko yafashe icyemezo cyo kudakina uriya mukino, nyuma yo kwangirwa gukorera imyitozo ku kibuga cya Stade ya Benjamin Mkapa umukino wagombaga kuberaho.

Ni mu gihe muri Tanzania hari amabwiriza yemerera ikipe yasuye gukorera imyitozo ku kibuga kiberaho umukino byibura inshuro imwe mbere y’uko uba.

Iyi kipe mu itangazo ryayo yasobanuye ko ubwo yageraga ku kibuga abashinzwe gucunga Stade bayimenyesheje ko idashobora kwemererwa kwinjira, keretse ifite uruhushya rwatanzwe na Komiseri w’umukino.

Yavuze ko ubwo Komiseri yahageraga aba ‘bouncers’ b’ikipe ya Yanga bitambitse bakanga ko ikora imyitozo.

Yakomeje igira iti: “Imbaraga za Simba zo gushakira igisubizo iki kibazo ntacyo zigeze zitaha nyuma y’amasaha abiri, mbere y’uko Simba iva kuri Stade ku bw’impamvu z’umutekano ibihamya byazo byafashwe.”

“Nyuma yo kwica amategeko y’umukino, Simba ntabwo iri bwitabire umukino kandi ibifitiye uburenganzira.”

Iyi kipe yasabye ko abagize uruhare mu byatumye ifata icyemezo cyo kwitabira uriya mukino babiryozwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *