Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika, rwatangaje ko rwataye muri yombi Ishimwe Dieudonné izwi nka Prince Kid wari umaze igihe ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.
Uru rwego ruzwi nka ICE, rwatangaje ko Ishimwe w’imyaka 38 y’amavuko rwamufatiye muri Leta ya Dallas, ku wa 3 Werurwe 2025.
Rwavuze ko rwamutaye muri yombi nyuma yo gushyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi na Leta y’igihugu cye kubera ibyaha byo gufata ku ngufu akurikiranweho.
Umuyobozi wa ICE muri Dallas, Josh Johnson, nyuma yo guta muri yombi Ishimwe Dieudonné yavuze ko “abanyamahanga bahigwa bakagerageza guhunga inshingano z’ibyaha byabo bakwiye kumenya ko tuzababona.”
Yunzemo ati: “ICE izakora ubudacogora ifatanyije na Leta yacu ndetse n’abafatanyabikorwa mu kubahiriza amategeko mu guta muri yombi ababuza ituze abaturage bacu.”
Ku wa 13 Ukwakira 2023 ni bwo Urukiko Rukuru rwahamije Prince Kid wahoze ategura irushanwa rya Miss Rwanda ibyaha bibiri; birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Icyo gihe uyu mugabo waburanaga adafunze yakatiwe imyaka itanu y’igifungo anacibwa ihazabu ya Frw miliyoni 2; ariko nyuma biza kumenyekana ko yatorokeye mu mahanga.
ICE ivuga ko Kid watawe muri yombi bigizwemo uruhare na FBI, yari amaze iminsi atuye mu gace ka Fort Worth nyuma yo kwinjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Byitezwe ko uyu mugabo kugeza ubu ugifungiye muri Amerika, nyuma yo gushyikirizwa u Rwanda azafungwa kugeza igihano yahawe kirangiye.


