Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu wigaruriye imidugudu itandatu yo mu misozi miremire ya Itombwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni imidugudu irimo uwa Gashama, Gitembe, Gahusi, Murambi, Bibangwa na Gitoga; nk’uko amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abivuga.
M23 yigaruriye iyi midugudu nyuma yo kuyirukanamo Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarimo ingabo z’u Burundi zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa.
M23 yigaruriye yageze muri iriya misozi iri mu burengerazuba bwa Minembwe, nyuma y’iminsi mike ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zigaba ibitero by’indege z’intambara muri aka gace. Ni ibitero byibasiye abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Uyu mutwe wakomeje kwigarurira uduce dutandukanye tw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihe Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibicishije muri Angola iheruka gutangaza ko yiteguye kujya mu mishyikirano na wo.


