M23 yageze mu misozi ya Itombwe, yigarurira imidugudu 6

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu wigaruriye imidugudu itandatu yo mu misozi miremire ya Itombwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni imidugudu irimo uwa Gashama, Gitembe, Gahusi, Murambi, Bibangwa na Gitoga; nk’uko amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abivuga. M23 yigaruriye iyi midugudu nyuma yo kuyirukanamo Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira […]
Moise Nyarugabo yamaganye urwitwazo rwa Leta ya Kinshasa nyuma y’igitero cya Sukhoi i Minembwe

MoĂŻse Nyarugabo wahoze ari senateri, yamaganye yivuye inyuma, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ukuboza, ikirego cya Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo ku bijyanye n’iraswa ry’indege ngo zari zijyanye inkunga y’ibikoresho ku kibuga cy’indege cya Minembwe, muri Teritwari ya Fizi . Mu kiganiro na Radio Okapi, uyu uzwi cyane muri Minembwe yemeje ko nta […]
Mozambique: Mondlane ukomeje kutemera ibyavuye mu matora yareze Perezida Chapo mu bushinjacyaha

Ku wa Kabiri, itariki 11 Werurwe 2025 uwari umukandida ku mwanya wa perezida muri Mozambike, Venâncio Mondlane, yatangaje ko habaye “kumena amaraso nyabyo” nyuma y’ijambo rya perezida w’igihugu ryerekeye “kumena amaraso” kugira ngo bahagarike imyigaragambyo – avuga ko yatanze ikirego cy’inshinjabyaha ku magambo yavuzwe kugira ngo asohoze “inshingano ze nk’umuturage”. Mondlane yagize ati: “Urabizi ko […]
Burundi: Abakinnyi 7 bahagaritswe imyaka itanu bazira kugurisha imikino

Mu Burundi, abakinnyi batandatu b’ikipe ya AcadĂ©mie Deira hamwe n’umwe w’Inter Star bafatiwe ibihano bikarishye nyuma yo guhamywa uruhare mu kugurisha imikino (match-fixing). Aba bakinnyi, hamwe n’umutoza wabo wungirije basabwe kandi ihazabu ya miliyoni 10 z’amafaranga y’amarundi (Fbu) buri umwe. Ibi bihano byatangajwe n’ishami rishinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi (FFB) ku wa […]
“Imana yampaye inzu!” – Umugore yagejejwe mu rukiko nyuma yo kwiyitirira inzu ya Miliyoni 200 mu rusengero

Umugore w’imyaka 32, Loveth Alo Helen yagejejwe imbere y’urukiko rwa Magistrate muri Enugu muri Nigeria nyuma yo kuvuga mu rusengero ko Imana yamuhaye inzu, nyamara bikavugwa ko yabeshyaga. Uyu mugore yari yavugiye muri Zion Prayer Movement ko Imana yamuhaye ubutaka n’inzu ndetse hagaragazwa amashusho y’iyo nzu mu rusengero. Nyuma y’aho, undi mugabo witwa Architect Emmanuel […]
Umuhanzi Portable yiteguye kwica umugabo wese azasanga hejuru y’umugore we

Umuhanzi w’Umunyanijeriya uzwiho gutangaza amagambo akomeye, Portable yatangaje ko umuntu wese wasambana n’umugore we azapfa, mu gihe yagarukaga ku kibazo cy’umunyarwenya Ijoba Lande n’umugore we, Darasimi bivugwa ko yamuciye inyuma akaryamana n’undi mugabo. Uyu mwuka mubi watangijwe n’ibiherutse gutangazwa n’uyu munyarwenya Ijoba Lande, aho yashinje umugore we kumuca inyuma. Iki kibazo cyakuruye impaka ndende ndetse […]
Kunywa inzoga nyinshi ntibimara icyaka ahubwo bitera gukomeza gushaka kunywa -Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abahanga bo muri Kaminuza ya Rutgers na Yale muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko kunywa inzoga nyinshi bishobora kugira ingaruka mbi ku miterere y’ADN y’umuntu, bikamutera gukomeza gushaka kunywa. Mu gihe cyashize, hari hamenyerewe imyumvire ivuga ko kunywa ikirahuri kimwe cy’inzoga nk’umuvinyo ari byiza ku buzima, ariko ubushakashatsi bushya burabihakana. […]
Al Shabaab yateye hotel muri Somaliya rwagati, nibura 10 bapfuye

Abapolisi n’abatangabuhamya bavuga ko intagondwa z’abayisilamu zitwaje intwaro bateye hotel mu Mujyi wa Beledweyne rwagati muri Somaliya, bica bamwe mu bari aho. Igitero cya al-Shabab cyatangiranye n’igisasu mu modoka cyaturitse, gikurikirwa n’abantu bitwaje imbunda binjiye muri hotel, bituma havuka imirwano ikaze n’inzego z’umutekano. Polisi yavuze ko byibuze abantu bane bishwe, ariko abatangabuhamya babwiye BBC ko […]
Abavuraga Diego Maradona bashobora gufungwa imyaka 25

Mu mujyi wa Buenos Aires, hatangiye urubanza rw’abaganga barindwi bavuraga Diego Maradona mbere y’urupfu rwe mu 2020. Aba baganga bashinjwa uburangare bwateye urupfu rw’uyu mukinnyi w’icyamamare, wapfuye azize umutima nyuma y’ibyumweru bibiri avuwe kuva amaraso mu bwonko. Umushinjacyaha yavuze ko Maradona yasezerewe mu bitaro hakiri kare kandi atitaweho neza mu rugo, ibintu yise “uburangare bukabije” […]
Trump ntiyorohewe n’imijugujugu y’abirabura

Umukinnyi wa filime n’umuhanzi Jamie Foxx yagaragaje ko atishimiye icyemezo cyo gusiba amagambo “Black Lives Matter” yanditswe muri Washington, D.C., aho yakomeje kuba ikimenyetso cyo kurwanya irondaruhu kuva mu 2020. Gusiba aya magambo byategetswe na White House nyuma y’igitutu cyashyizwe kuri Meya wa Washington, Muriel Bowser. Umushinga w’itegeko rishya uteganya ko uyu murongo ugomba gusibwa […]
Rwamagana: Uvuga ko yakubiswe mu gitsina azira kwanga gucuruzwa mu kabari aratabaza

Umugore witwa Mutesi Diane, arasaba ubutabera nyuma yo gukubitwa n’abantu batatu barimo uwamukuye aho akomoka amuzanye kumukorera mu kabari mu kagari ka Nkomangwa mu Murenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana. Uwo mugore yagaragaje ko yakubiswe azira kwanga gucuruzwa ku mugabo ku mugoroba wo ku Cyumweru Tariki ya 10 Werurwe 2025. Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Munyiginya […]
Kigali: Imodoka eshatu na moto byagonganye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 12 Werurwe 2025, habaye impanuka y’imodoka eshatu mu murenge wa Gitega, mu Karere ka Nyarugenge. Bisi ya Yutong yari ivuye i Nyamirambo yagonganye na Toyota Hilux, na yo igonga Toyota Corolla yari inyuma yayo. Ababonye iyi mpanuka bavuga ko bisi yabanje kugerageza guhunga umumotari wari imbere yayo, […]
Simba SC zishobora kwakirira Al Masry kuri Stade Amahoro

Ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania ishobora kuzakirira Al Masry yo mu Misiri bazahura mu kwezi gutaha kuri Stade Amahoro i Remera. Ni nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yafashe icyemezo cyo kuba ifunze by’agateganyo Stade y’Igihugu ya Tanzania. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF), mu itangazo ryasohoye kuri uyu wa […]
RDC: Abantu 25 barimo abakinnyi bapfiriye mu mpanuka y’ubwato

Inzego z’Ibanze mu Ntara ya MaĂŻ-Ndombe yatangaje ko abantu 25 biganjemo abakinnyi b’umupira w’amaguru bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu ruzi rwitwa Kwa. Iyo mpanuka yabaye ku cyumweru Tariki ya 9 Werurwe 2025, ubwo abakinnyi bari batashye bavuye gukina umukino wa gicuti , mu bantu 55 barimo kwambuka uruzi rwitwa Kwa harokotsemo abantu 30 hapfa […]
Rulindo:  Yafatanywe magendu y’inzoga za likeri zifite agaciro k’arenga miliyoni 4Frw

Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025, yafatiye mu Karere ka Rulindo, umugabo w’imyaka 40 y’amavuko wari utwaye mu modoka inzoga zo mu bwoko bwa likeri butandukanye yacuruzaga mu buryo bwa magendu. Yafatanywe amacupa 100 ya likeri zitandukanye zirimo; Jameson, Amarula, Jack Daniel, […]
Tanzania: Hagaragaye abantu ba mbere barwaye ubushita bw’inkende

Mu gihugu cya Tanzaniya hagaragaye abantu babiri ba mbere banduye indwara y’ubushita bw’inkende, ku nshuro ya mbere virusi igaragaye mu gihugu nkuko byemejwe na Minisiteri y’ubuzima. Bivugwa ko abo bantu bagaragaje ibimenyetso, bashyizwe mu kato kandi bapimwe barimo umushoferi w’ikamyo wari uvuye mu gihugu gituranye na Tanzania, kitatangajwe, ajya i Dar es Salaam nkuko iyi […]
Kigali: Abakora irondo ry’umwuga basoje amahugurwa ku bijyanye no gucunga umutekano

Abakora irondo ry’umwuga mu Mujyi wa Kigali bagera ku bihumbi bitandatu, ku wa Mbere tariki ya 10 Werurwe, basoje amuhugurwa agamije kubongerera ubumenyi ku bijyanye n’ubunyamwuga n’uruhare rwabo mu gukumira ibyaha.  Abahuguwe ni abakorera mu mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali, bahawe amasomo atandukanye arimo; igisobanuro cy’irondo ry’umwuga, inshingano z’abagize irondo ry’umwuga mu kubungabunga umutekano, […]
Tshisekedi no gutwara za Pizza byari byaramunaniye: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko mugenzi we FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta bushobozi afite bwo kuyobora igihugu cye, anavuga ko nibahura azabimubwira. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana Mario Nawfal uzwi ku mbuga nkoranyambaga za X na YouTube. Muri iki kiganiro Perezida Paul Kagame yagaragaje Tshisekedi nk’umuntu bigoye […]
Intasi z’u Rwanda n’iz’u Burundi zongeye guhura

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko abakuriye inzego z’ubutasi z’iki gihugu ndetse n’abakuriye iz’u Rwanda bongeye guhura, mu mujyo wo gucubya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi. Ibitangazamakuru by’i Burundi bivuga ko ku wa Mbere tariki ya 10 Werurwe ari bwo intasi z’ibihugu byombi zahuriye mu ntara ya Kirundo. Ni nyuma y’uko mu […]
Angola yatangaje ko RDC yemeye kujya mu mishyikirano na M23Â

Leta ya Angola yatangaje ko mu minsi mike iri imbere Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izajya mu biganiro n’umutwe wa M23. Ni amakuru yemejwe na Perezidansi ya Angola, nyuma y’uruzinduko Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi yagiriye i Luanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025. Ni uruzinduko rwasize Tshisekedi ahuye anagirana ibiganiro na Perezida […]