Moïse Nyarugabo wahoze ari senateri, yamaganye yivuye inyuma, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ukuboza, ikirego cya Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo ku bijyanye n’iraswa ry’indege ngo zari zijyanye inkunga y’ibikoresho ku kibuga cy’indege cya Minembwe, muri Teritwari ya Fizi .
Mu kiganiro na Radio Okapi, uyu uzwi cyane muri Minembwe yemeje ko nta ndege zigeze zigwa ku kibuga cy’indege cya Minembwe zizanye ibikoresho by’intambara ndetse n’abantu bo gufasha imitwe ya Twirwaneho na Red Tabara muri iyi komini yo mu cyaro.
Ati: “Ndemeza ko nta ndege yigeze iba ku kibuga cy’indege cya Minembwe, yaba iyahaguye cyangwa iyasenywe. Ndemeza kandi ko nta Muntu n’imwe wa M23 uri muri Minembwe, nta muzima cyangwa uwishwe. Byongeye kandi, nta bantu ba FARDC bahari, kuko bahunze ako gace kuva ku itariki ya 21 Gashyantare. Ndasaba Guverinoma, FARDC na Visi-Guverineri gutanga ibimenyetso bivuga ibitandukanye ”.
Moïse Nyarugabo akomeza gushinja ingabo za leta gutera ibisasu ahantu hatuwe n’abasivili muri Minembwe muri iki cyumweru:
Ati: “Ibi byose ni ubukangurambaga busuzuguritse bwo guha ishingiro icyaha cya leta cy’intambara cyo kohereza indege zitagira abadereva n’indege z’intambara kugira ngo zitere ibisasu ku baturage no mu midugudu yabo…


