Perezida Paul Kagame yatangaje ko mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta bushobozi afite bwo kuyobora igihugu cye, anavuga ko nibahura azabimubwira.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana Mario Nawfal uzwi ku mbuga nkoranyambaga za X na YouTube.
Muri iki kiganiro Perezida Paul Kagame yagaragaje Tshisekedi nk’umuntu bigoye cyane kumvikana na we, kuko ari umuntu ugira uburyarya bwinshi.
Ati: “Kumvikana na Tshisekedi ni cyo kintu cya mbere kigoye, ndashaka no kubyerekana. Ndashaka kumenya umuntu waba warumvikanye na we, waza akambwira ati ‘wowe urabeshya’. Nagiye nganira na we, tukemeranya ibintu, yaba agisohoka mu muryango, akaba yabyibagiwe, cyangwa akabihindura, ukumva avuga ngo ‘oya oya, ntabwo ibyo twigeze tubivuga.”
Perezida Paul Kagame kandi yabajijwe icyo yabwira Tshisekedi babaye bicaranye ako kanya, asubiza ko yamubwira ko yifuza ko atakabaye Perezida wa RDC.
Yagize ati: “Namubwira nti ‘nakwifuje ko utakabaye uri Perezida wa kiriya gihugu cyiza’, ndetse rwose ubutaha ninongera kwicarana na we nzabimwibwirira imbonankubone.”
Perezida Paul Kagame yagarutse ku hahise ha Tshisekedi ubwo yari umushoferi wa tagisi mu Bubiligi, agaragaza ko icyo gihe na bwo yari intakoreka.
Umukuru w’igihugu yagarutse by’umwihariko ku nkuru y’umusaza w’Umutaliyani Tshisekedi yakoreraga biciye mu kugemurira abakiliya be za Pizza ariko akabikora neza, agaragaza ko umuntu utarashoboye akazi nka kariya bitari gupfa kumukundira ko yayobora igihugu.
Ati: “Urabizi ko Félix yamaze imyaka myinshi mu Bubiligi atwara tagisi akora n’ibindi nk’ibyo ariko afite amateka mabi. Sinzi niba warabibonye, hari umuryango w’Abataliyani, umugabo w’Umutaliyani wari waramuhaye akazi ko gutwara pizza, ubwo yumvaga ko Félix yabaye Perezida yaratangaye ati ‘Mana yanjye’…yaravuze ati ‘uyu muntu utabashaga no gukora akazi ke ko gutwara pizza neza, yabaye Perezida!”
Perezida Kagame yagaragaje ko igituma Tshisekedi akomeje kugorwa no gukemura ibibazo byo muri RDC, by’umwihariko icy’umutwe wa M23, ari uko asanzwe yifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside nka bagenzi be bamubanjirije.

