Ku wa Kabiri, itariki 11 Werurwe 2025 uwari umukandida ku mwanya wa perezida muri Mozambike, Venâncio Mondlane, yatangaje ko habaye “kumena amaraso nyabyo” nyuma y’ijambo rya perezida w’igihugu ryerekeye “kumena amaraso” kugira ngo bahagarike imyigaragambyo – avuga ko yatanze ikirego cy’inshinjabyaha ku magambo yavuzwe kugira ngo asohoze “inshingano ze nk’umuturage”.
Mondlane yagize ati: “Urabizi ko ayo magambo amaze gutangazwa, hakurikiyeho kumena amaraso bya nyabyo.”
Mondlane yashyikirije ibiro by’ubushinjacyaha ikirego cy’inshinjabyaha kirega umukuru w’igihugu, Daniel Chapo, amushinja kuba yarateje urugomo mu ijambo rye ryerekeranye no “kumena amaraso” kugira ngo imyigaragambyo ihagarare.
“Ku cyicaro gikuru cy’abacamanza, bararahiye ko bazubahiriza itegeko nshinga… akandagira ku itegeko ribyara ayandi, mu gihe ikibazo kibaye gukuraho abasaba mu buryo bwemewe n’amategeko, ubutabera, kutabogama no kutabogama by’inzego z’amatora n’urukiko rukuru rw’ubucamanza bw’amatora,” ibi ni bimwe mu bikubiye mu kirego cya Mondlane aregamo Perezida Daniel Chapo cyasohowe nyuma y’uko nawe atangiye guhatwa ibibazo n’ubushinjacyaha nkuko tubikesha clubofmozambique.com.
Ijambo Mondlane ashinjamo Perezida Chapo ni iryo yavuze ku itariki ya 24 Gashyantare 2025, aho yavuze ko azarwanya imyigaragambyo nyuma y’amatora kandi akarinda ubwigenge be’igihugu n’ubusugire bwacyo.
Umukuru w’igihugu yagize ati: “Mu gihe turwanya iterabwoba kandi ni urubyiruko ruri kumena amaraso kubw’ubusugire bw’igihugu bwa Mozambike, kugira ngo dukomeze kwigenga, hano muri Cabo Delgado, kabone niyo byaba ari ukumena amaraso kugira ngo turinde iki gihugu turwanya imyigaragambyo, tuzamena amaraso”.
Nyuma y’amasaha agera kuri 10 y’iburanisha kuri rumwe mu manza umunani ashinjwa rwo kuba yarateje urugomo mu buryo bw’imyigaragambyo nyuma y’amatora ndetse n’imvururu mu baturage, Mondlane yerekanye ko ari ingaruka z’ijambo rya Daniel Chapo ari ryo ryateye iraswa ku Cyumweru mu Ntara ya Inhambane ry’abanyamuryango babiri bagize “umushinga we wa politiki” kongeraho igitero kivugwa ko cyari kimugendereye ku itariki ya 5 Werurwe, ubwo yari ayoboye imyigaragambyo yakomerekeyemo abantu 16.
Uwaari umukandida mu matora aheruka kandi yavuze ko yagejeje ikirego ku biro by’ubushinjacyaha bukuru na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu arega abapolisi ba Mozambike bashinjwa guhohotera abantu 411 bo mu “mushinga we wa politiki” – bikaviramo urupfu nibura 42.
Kuva mu Kwakira 2024, Mozambike yaranzwe n’imvururu n’imyigaragambyo kenshi yabaga yahamagajwe na Mondlane, ukomeje kwanga ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yo ku wa 9 Ukwakira, Perezida Chapo, wari umukandida w’ishyaka Frelimo, ari we wabonye intsinzi.


