Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko abakuriye inzego z’ubutasi z’iki gihugu ndetse n’abakuriye iz’u Rwanda bongeye guhura, mu mujyo wo gucubya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
Ibitangazamakuru by’i Burundi bivuga ko ku wa Mbere tariki ya 10 Werurwe ari bwo intasi z’ibihugu byombi zahuriye mu ntara ya Kirundo.
Ni nyuma y’uko mu kwezi gushize zari zahuriye i Kigali.
Nta makuru arambuye yaba leta y’u Burundi cyangwa iy’u Rwanda bigeze batanga kuri uyu muhuro.
Ikinyamakuru SOS MĂ©dias Burundi icyakora kivuga ko nk’inama yo ku wa Mbere w’iki cyumweru yatangiye mu ma saa 10:00 z’igitondo; isozwa mu ma saa 16:00 z’umugoroba.
Iki gitangazamakuru kivuga ko muri iyi nama yabereye muri Hoteli yitwa Royal North Hotel, mu ngingo zaganiriweho harimo ijyanye no kongera gufungura imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda.
Muri Mutarama 2024 ni bwo Leta y’u Burundi yafunze imipaka nyuma yo gushinja u Rwanda kuba “umuturanyi mubi”.
U Burundi bwafashe icyo cyemezo nyuma y’igitero bwavuze ko umutwe wa RED-Tabara buvuga ko ufashwa n’u Rwanda wagabye ahitwa mu Gatumba, mu Ukuboza 2023.
U Rwanda rwahakanye kugira aho ruhurira n’uyu mutwe.
Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi warushijeho kuba mubi muri Mutarama 2024 ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye wari witabiriye irahira rya mugenzi we FĂ©lix Antoine Tshisekedi yatangarizaga i Kinshasa ko ashyigikiye umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ndayishimiye yabitangaje mu gihe yari yaramaze kohereza muri Congo ingabo zo gufasha ku rugamba FARDC iri mu ntambara n’umutwe wa M23 yaba Gitega na Kinshasa bavuga ko na wo ufashwa n’u Rwanda.
Mu minsi ishize ubwo M23 yigaruriraga imijyi ya Bukavu na Kamanyola iherereye hafi y’u Burundi; Ndayishimiye yumvikanye avuga ko yiteguye kujya mu ntambara n’u Rwanda yavugaga ko rufite umugambi wo gutera igihugu cye.
Byari mbere yo gutangira koroshya imvugo, ndetse mu minsi ishize ubwo Perezida w’u Burundi yari kumwe n’abadipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango itandukanye mu gihugu cye yumvikanye avuga ko yifuza kujya mu biganiro n’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ko ibihugu byombi byajya mu ntambara.

