a4d55bb0-5e8a-4a03-9271-26d2ba3470fb-horz

Rwamagana: Uvuga ko yakubiswe mu gitsina azira kwanga gucuruzwa mu kabari aratabaza

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Mutesi Diane, arasaba ubutabera nyuma yo gukubitwa n’abantu batatu barimo uwamukuye aho akomoka amuzanye kumukorera mu kabari mu kagari ka Nkomangwa mu Murenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana. Uwo mugore yagaragaje ko yakubiswe azira kwanga gucuruzwa ku mugabo ku mugoroba wo ku Cyumweru Tariki ya 10 Werurwe 2025. Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Munyiginya yabwiye Bwiza.com ko akabari kafunzwe.

Nkuko bigaragara mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa F1Rw TV, uwo mugore yakubiswe mu masaha y’umugoroba ndetse yagaragaye yicaye hasi asesa imigeri atabaza ndetse ashungerewe n’abantu benshi.

Uwo mugore uvuga ko ari umubyeyi ufite abana, mu magambo ye yavuze ko mu Kagari ka Nkomangwa yari ahamaze iminsi itatu akavuga ko yakubiswe yanze ko uwamuzanye amucuruza kugira ngo asambane n’abakiriya b’uwo nyiri akabari.

Yagize ati “bamvuganire nkuko nanjye ndi umunyarwanda, ntabwo nakubiswe nk’umunyamahanga nahohotewe kuko niwe wanzanye ankuye aho mvuka. Nibamvuze kuko nababaye napfuye ku buryo bugaragara .”

Uwo mugore yakomeje agira ati: “Njyewe ntabwo nicuruza, nkora akazi nkahembwa nkatunga abana banjye. Njye ntabwo ndi indaya ahubwo arantanze byanze amfatira umwanzuro ankubitana n’abantu batatu .”

Umwe mu babonye uwo mugore akubitwa avuga ko yakubiswe mu ngingo zirimo no mu myanya myibarukiro.

“Nahahuriye nundi mudamu tugeze mu rugo baratwirukana, bamukubise rakirete, bamukubise imyuko, bamuteraga imigeri mu maguru, bamuciriyeho n’imyenda. Mu gitsina bateragamo rakirete n’imigeri .”

Aganira na Bwiza.com, Mukantambara Brigitte, Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Munyiginya, yavuze ko uwo mugore wakubiswe yavujwe agahabwa itike arataha.

Ati: “Twe Amakuru tuyamenye ubu ariko ibyo tumenye nuko bapfuye ubusinzi ariko ubu adahari kuko bamuhaye tike akagenda kuko ariyo yashakaga, inama nuko yajya gutanga ikirego Kuri RIB uwo barwanye agakurikiranywa.”

Gitifu Mukantambara yabwiye Bwiza.com, ko akabari ka nyirabuja bagafunze .

Andi makuru Bwiza.com yahawe n’abaturage batuye muri ako gace bita mu bakannyi , avuga ko nyiri akabari yakubitiwemo yari afite amacumbi yakoreshwaga yajyagamo abakiriya be bashakaga gukoreramo imibonano mpuzabitsina ariko ayo macumbi akaba atazwi n’inzego z’ibanze .

Bwiza.com irakomeje gukurikirana iyi nkuru tukazabagezaho andi makuru kuri iki kibazo.

Inkuru ya Justin Ngabonziza/Rwamagana

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *