Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abahanga bo muri Kaminuza ya Rutgers na Yale muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko kunywa inzoga nyinshi bishobora kugira ingaruka mbi ku miterere y’ADN y’umuntu, bikamutera gukomeza gushaka kunywa.
Mu gihe cyashize, hari hamenyerewe imyumvire ivuga ko kunywa ikirahuri kimwe cy’inzoga nk’umuvinyo ari byiza ku buzima, ariko ubushakashatsi bushya burabihakana.
Abashakashatsi bagarutse ku miterere ya jeni ebyiri: PER2, ifasha umubiri kugenga amasaha yawo y’akazi n’ikiruhuko, na POMC, igira uruhare mu guhangana n’ihungabana. Bavumbuye ko kunywa inzoga nyinshi bigira ingaruka kuri izi jeni, bigatuma umubiri ubura ubushobozi bwo kwifata, bikongera ibyago byo gukomeza kunywa.
Nk’uko Prof. Dipak K. Sarkar, umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi abivuga, kunywa inzoga kenshi bihindura imiterere y’ADN, bigatuma umuntu yumva ashaka gukomeza kunywa. Ati: “Ibi bishobora gutanga ibisobanuro byimbitse ku mpamvu kunywa inzoga bihinduka ingeso.”
Abashakashatsi bemeza ko aya makuru ashobora gukoreshwa mu gutahura hakiri kare abantu bafite ibyago byo kugwa mu businzi, ndetse no kugena uburyo bwabafasha kubuvamo.


