U Bufaransa bwemeje ko bwo n’u Bubiligi ari bo babaye intandaro y’ibihano Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uheruka gufatira abayobozi b’u Rwanda na M23.
Byemejwe na Ambasaderi w’u Bufaransa i Kinshasa, RĂ©mi MarĂ©chaux, ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Werurwe hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Francophonie.
Uyu yavuze ko “Ku wa Mbere ushize abantu ku giti cyabo bafatiwe ibihano. Byasabwe mu buryo buhuriweho n’u Bufaransa ndetse n’u Bubiligi.”
Ku wa Mbere ni bwo EU yatangaje ko yafatiye ibihano abayobozi b’u Rwanda barimo Maj. Gen Karusisi Ruki wahoze ari umuyobozi w’ingabo zo mu mutwe udasanzwe, Maj. Gen EugĂšne Nkubito usanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu yâIngabo zâu Rwanda na Brig. Gen Muhizi Pascal uyobora Diviziyo ya kabiri.
Aba basirikare bashinjwe kuba ingabo bahoze bayobora cyangwa bayobora zaroherejwe kurwana mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; ibyo EU ivuga ko ari âukuvogera ubusugire bwâubutaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congoâ ndetse no guteza amakimbirane yitwaje intwaro nâumutekano muke.
Uyu muryango kandi ubashinja gukorera muri RDC ibyaha bigize guhonyora uburenganzira bwâikiremwa muntu, birimo ibihano rusange bikomeye ngo byatanzwe na M23.
Ku ruhande rw’uyu mutwe hahanwe abarimo Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida wâuyu mutwe, Col. John Imani Nzenze ukuriye ubutasi muri uyu mutwe, Jean Bosco Nzabonimpa Mupenzi ushinzwe imari nâumusaruro, DesirĂ© Rukomera ushinjwa kuba ukuriye ârecruitementâ muri M23, na Col. Bahati Erasto usanzwe ari Guverineri wa Kivu yâAmajyaruguru.
Ibihano u Rwanda ruheruka gufatirwa byatumye u Rwanda ruca umubano ushingiye kuri dipolomasi n’u Bubiligi rushinja kubogamira kuri Congo Kinshasa, nyamara bufite uruhare mu makimbirane amaze imyaka 30 ari mu burasirazuba bw’iki gihugu.


