Amakuru avuga ko ku wa gatandatu tari ya 18 Mutarama 2020 mu karere ka Burera mu murenge wa Kagogo, abo mu rwego rw’umutekano bishe barashe Umugande umwe n’Abanyarwanda babiri bakekwaho ubucuruzi bwa magendu.
Abishwe ngo ni: Theogene Ndagijimana usanzwe utuye muri Chahafi, mu gace ka Murora muri Uganda na babyara be, Bizimana Eric na Mbabazi Emmanuel batuye mu Rwanda, barasiwe mu gasoko ka Mugu kegereye Uganda. Aba babyara ba Ndagijimana bavugwa ko bari bagiye kumusura, mu gihe cyo gutaha, arabaherekeza abageza muri aka gasoko ahagana saa mbiri z’ijoro, bakekwa ko baba bazanye magendu nk’uko Daily Monitor yabitangarijwe na Hadard Nkunzimana uyoboye agace ka Murora. Mu gihe twateguraga iyi nkuru, twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Rugigana ngo atubwire ukuri kuri aya makuru, avuga ko ari mu nama, tuza kuvugana. Agasoko ka Mugu gakikijwe n’imisozi yo mu Rwanda ikomereje muri Uganda. Ni kamwe mu duce mu karere ka Burera tuvugwaho kuba inzira y’abacuruza magendu harimo n’abarembetsi (abambutsa bakanacuruza ibiyobyabwenge), bimwe biguma aho, ibindi bigakomereza mu yandi masoko nka Rugarama. Kegereye neza Uganda, cyane mu duce nka Chahafi duhanye imbibi n’umurenge wa Cyanika ndetse na Kagogo. Abenshi mu baturage baho bamenyereye kwambukiranya ibi bihugu banyuze aho batuye, batitaye ku mupaka wa Cyanika kuko bahabona nk’aho ari mu gihugu kimwe. Koroherwa n’uburyo bwo kwambuka, bituma bambutsa ibyo bavanye hamwe n’ahandi nta kibazo bafite. Kugira ngo ibibazo bya magendu bikemuke, birasaba ko abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze babigire ibyabo, bahane amakuru y’ababikora maze bafatirwe ingamba zisumbuye ku zisanzwe kuko iki kibazo kimaze igihe kirekire. 

2 Responses
Burera: Haravugwa iraswa ry’abantu batatu hafi y’urubibi rw’u Rwanda na Uganda
Ariko ndakeka ko ibi byo kwirirwa barasa abantu atari byo.Ibi biravugwa mu gihe I Rwamagana ejo barashe abandi bantu 4 mu buryo bujya kumera nk’ubu.Dukwiye kumenya twese twaremwe mu ishusho y’imana.Bityo nta muntu numwe ukwiye kwica undi uko yiboneye.Tuge dutinya Imana,twe gupfa kurasa abantu uko tubonye.Umuntu afite agaciro gahambaye.Kumwica kandi udashobora kumuzura,ntabwo ari byo.