Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 20 Werurwe yahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi, baganirira mu muhezo.
Byari nyuma y’uko uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yari amaze kugera mu Rwanda, aho yagiriraga uruzinduko rw’iminsi itatu.
Ni uruzinduko Gen Muhoozi yasoje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe.
Umunyamabanga wa Gen. Muhoozi, Col. Deo Akiiki, yatangaje ko mu ngingo Perezida Kagame n’uriya musirikare byibanze ku bufatanye no guteza imbere ubwumvikane hagati y’u Rwanda na Uganda.
Ati: “Ku wa Kane, Gen. Kainerugaba yageze i Kigali maze atangirira gahunda ye ku nama yihariye yamuhuje na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Ibiganiro [bagiranye] byibanze ku kuzamura ubufatanye no guteza imbere ubwumvikane hagati y’ibihugu byabo.”
Muhoozi kandi yanagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda, anasura Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Nyakinama mu karere ka Musanze.
Kuri uyu wa Gatandatu ubwo yasozaga uruzinduko rwe yaherekejwe ku kibuga cy’indege n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ndetse n’Umuvugizi wazo, Brig. Gen. Ronald Rwivanga.

