Abaturage bakoresha ubwisungane mu kwivuza (mituweri) ngo bivuze bavuga ko bakigorwa n’amwe mu mavuriro abasaba indagamuntu y’umukuru w’urugo ngo babone kuvurwa nyamara hari igihe iyo ndangamuntu nyirayo aba yayigendanye. Mu bafite iki kibazo harimo abivuriza ku kigo nderabuzima cya Butamwa giherereye mu Murenge wa Mageragere bavuga ko banerekana nimero z’indangamuntu y’umukuru w’urugo ababishinzwe bakanga kubavura nk’uko TV 1 ibitangaza. Kugeza ubu nta muntu ukigendana ikarita ya Mitiweri(Mutuelle de Sante) agiye kwivuza,indangamuntu irahagije kuko iba iriho amakuru yose arebana n’uko umuntu aba yarishyuye ubwisungane mu kwivuza ,gushyiramo nimero y’umukuru w’urugo birahagije ngo amakuru y’abamushamikiyeho muri ubu bwisungane yose aboneke. Aba baturage bibaza impamvu ababishinzwe batareba mu ikoranabuhanga amakuru yose bashingiye ku nimero y’indangamuntu y’umukuru w’umuryango bahawe ngo bavure abamushamikiyeho aho kubasubizayo kandi barwaye mu gihe iyo ndangamuntu bari kumutuma nyirayo nawe abakeneye kugenda kandi ngo akenshi aba yayigendanye. Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB kinafite mu nshingano ibya Mitiweri kivuga ko indangamuntu y’umuntu ari iye wenyine, kuba hakenerwa iy’ukuriye umuryango ngo babone amakuru y’abandi bamushamikiyeho ngo ntibisaba kugendana iyo ndangamuntu nyir’izina. RSSB ivuga ko ngo nimero yayo iba ihagije bityo amakuru ayiriho yafasha mu kuvura uwo warwaye abatemera nimero y’indangamuntu bagasaba indangamuntu y’umukuru w’urugo mu buryo bufatika ngo banyuranya n’amabwirizwa.


