Ku wa Gatanu, inyubako y’amagorofa 30 yari ikiri kubakwa mu gace ka Chatuchak i Bangkok yahirimye nyuma y’umutingito ukomeye wari ku gipimo cya 7.7, aho yagwiriye abakozi 43.
Abantu barindwi babashije kurokoka, mu gihe ubutabazi bwahise butangira ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuvuzi bw’Ibyago by’Ibiza hamwe n’Ikigo cya Narenthorn gishinzwe ubutabazi bwihuse.
Igisirikare cyahise gitabarira hafi n’umutwe wihariye w’ubutabazi, aho ubuyobozi bw’Ingabo bwatangaje ko ibitaro by’igisirikare byashyizwe mu buryo bwo kwakira inkomere. Drones zoherejwe gusuzuma ingano y’ibyangiritse.
Bivugwa ko abarenga 100 bari ku nyubako igihe yahirimaga. Leta n’inzego zishinzwe imicungire y’ibiza zikomeje kugenzura uko iki kibazo cyakemurwa mu maguru mashya.
![Bangkok: Inyubako y’amagorofa 30 yagwiriye abantu 43 [Amafoto] 15](https://bwiza.com/wp-content/uploads/2025/03/rEULaxnJrDMHgL6KiTh4.webp)


